Tugomba kurinda ibyagezweho – Umutoza wa AZAM FC avuga kuri APR FC
Yanditswe: Tuesday 20, Aug 2024

Umutoza mukuru wa Azam FC, Youssouph Dabo, yatangaje ko ikipe ye igomba kurinda igitego yabonye muri Tanzaniya, ikabyaza umusaroro amahirwe izabona imbere y’izamu rya APR FC.
Ku cyumweru tariki ya 18 Kanama, ikipe ya Azam fc yo muri Tanzaniya yatsinze Apr fc mu mukino ubanza wa Caf Champions League igitego 1-0 kuri Azam Complex, igitego cyabonetse kuri penaliti yinjijwe na Jhonier Blanco.
Mu gihe amakipe yombi yitegura umukino wa kabiri uzaba ku ya 24 Kanama i Kigali, Umutoza wa Azam fc Dabo, avuga ko ikipe ye yiteguye kurinda ibyagezweho ariko ikabyaza umusaruro amahirwe izabona yose .
Mu kiganiro Dabo yagize ati: "Twageze ku ntego zacu mu mukino ubanza dutsinda igitego 1-0.
Yongeyeho ati: "Turabizi mu mukino wa kabiri i Kigali, APR izatangira yataka cyane bityo rero tugomba kwitegura kurinda izamu no kubyaza umusaruro amahirwe yacu".
Ikipe izakomeza hagati ya Azam fc na Apr fc izahura na Pyramid fc yo muri Egypt.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *