skol
fortebet

Tuniziya yitwaye nabi cyane mu matsinda ya AFCON2021 yasezereye Nigeria yari yakoze agahigo

Yanditswe: Monday 24, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Tunisia itahabwaga amahirwe na benshi mu bakunzi ba ruhago imbere ya Nigeria muri 1/16 cya AFCON 2021,yakoze ibitangaza isezerera iki kigugu cyari cyiganjemo abakinnyi bakiri bato igitsinze igitego 1-0.
Muri uyu mukino wabaye kuri iki cyumweru kuri Roumde Adjia Stadium i Garoua,Tunisia yeretse isi yose ko umupira atari amagambo gusa ahubwo ari ibikorwa.
Super Eagles, yari yatsinze imikino itatu yose yo mu matsinda ndetse iba ikipe yonyone yabikoze muri iki gikombe cy’Afurika, yari (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Tunisia itahabwaga amahirwe na benshi mu bakunzi ba ruhago imbere ya Nigeria muri 1/16 cya AFCON 2021,yakoze ibitangaza isezerera iki kigugu cyari cyiganjemo abakinnyi bakiri bato igitsinze igitego 1-0.

Muri uyu mukino wabaye kuri iki cyumweru kuri Roumde Adjia Stadium i Garoua,Tunisia yeretse isi yose ko umupira atari amagambo gusa ahubwo ari ibikorwa.

Super Eagles, yari yatsinze imikino itatu yose yo mu matsinda ndetse iba ikipe yonyone yabikoze muri iki gikombe cy’Afurika, yari hejuru cyane ya Cartage Eagles ya Tunisia yari yatsinzwe imikino ibiri yo mu matsinda hanyuma ikazamuka ku kaburembe mu makipe 3 yatsinzwe neza.

Nyamara aba banyafurika y’Amajyaruguru bazahajwe na Covid-19 cyane muri iri rushanwa, bashyize hamwe batungura isi yose basezerera Nigeria ku gitego kimwe cyatsinzwe na Youssef Msakni mu ntangiriro z’igice cya kabiri.

Nijeriya yarangije umukino ari abakinnyi10 nyuma y’uko Alex Iwobi ahawe ikarita itukura ku munota wa 64 ubwo yari amaze gusimbura agakorera ikosa kuri Msakini.

Igitangaje, nyuma yo gusigara ari abakinnyi 10, ikipe ya Nijeriya yatangiye guhangayikisha Tunisia aho Simon Moses na Chukwueze bombi bateye amashoti agana mu izamu ariko amahirwe ntiyabasekera.

Tunisia yahushije igitego cya kabiri,ubwo Naim Sliti winjiye mu kibuga asimbuye yateraga ishoti rikomeye mu izamu ariko umunyezamu Okoye abyitwaramo neza.Hari ku munota wa 75 w’umukino.

Tuniziya yashoboye kwihagararaho irinda izamu ryayo kugeza ubwo umusifuzi Maguette N’Diaye wo muri Senegal asifuye ko umukino urangiye.

Youssef Msakni w’imyaka 31 y’amavuko watsindiye Tunisia, ni ku nshuro ya 7 arimo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika, uretse Rigobert Song na Ahmed Hassan bakinnye ibikombe 8,nta wundi umurusha gukina AFCON nyinshi.

Ku wa gatandatu tariki ya 29 Mutarama, Tuniziya yakomeje izahura na Burkina Faso muri kimwe cya kane i Garoua.

Burkina Faso yasezereye Gabon kuri penaliti 7-6 nyuma y’umukino wari ugoye cyane wakinwe iminota 120 amakipe akanganya igitego 1-1.

Burkina Faso yatsindiwe na Bertrand Traore wari wabanje guhusha penaliti hanyuma Gabon yishyura iki gitego ku munota wa nyuma w’inyongera yari yashyizwe ku minota 90,ibifashijwemo na kapiteni wayo Bruno Ecuele Manga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa