Turabanza kubihanganisha mbere na mbere kubera umukino twatsinzwe – Chairman wa APR FC agaruka ku ikipe mbere y’uko berekeza muri Tanzania
Yanditswe: Wednesday 14, Aug 2024

Abafana ba APR FC ntabwo bishimiye Umutoza wabo Darko Novic nyuma yo gutsindwa na Police fc ku mukino wa Super Cup ndetse bamwe batangiye kumusabira kwirukanwa , Chairman wayo Col Richard Karasira yihanganishije Abafana avuga ko umusaruro mubi ariwe bagomba kuwubaza.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyanyuze ku mbuga nkoranyambaga za APR FC,yisegura ku bafana kubera umusaruro mubi uri kugaragara muri iyi minsi ariko abasaba gukomeza gushyigikira ikipe.
Ati “Turabanza kubihanganisha mbere na mbere kubera umukino twatsinzwe ari kuri bo [abakinnyi], abayobozi ndetse no ku bafana n’abandi bose bashinzwe iyi kipe. Ni ukubereka ko umusaruro twabonye utari ushimishije, tunabakangurira ko bagerageza ibishoboka byose bakareba ko batanga umusaruro mwiza watuma wongera kubabanisha neza n’abafana kuko ni cyo baba babifuriza.”
“Umusaruro udashimishije mu mupira ubaho ariko tugomba gushyiramo ingufu ku buryo ubutaha twareba icyo twakora cyatuma ikipe yacu itsinda, yongera guhagarara neza, kuyibanisha neza n’abo bafana bose baba bashyigikiye ikipe.”
Chairman wa APR FC kandi yashimye abafana baje ari benshi ubwo bakinaga na Police FC, bagashyigikira abakinnyi nubwo babatengushye ntibabaheshe igikombe.
Ati “Nabanza kubashimira kuba barabashije kuboneka ari benshi n’imifanire yabo, nshimira n’ubuyobozi bwabo muri rusange, byari bishimishije. Icyababajemo ni uko hajemo gutsindwa ariko imifanire yabo yari ku rwego rwo hejuru.
Yongeyeho ati “Twabasaba gukomeza gushyigikira ikipe kuko nta muntu utari nyir’ikipe. Buri wese ayifiteho ubushobozi, arayikunda haba mu buryo bw’imifanire, ubw’inkunga, n’ubw’amasengesho, icyo tubasaba bakomeze bashyigikire ikipe, urayitererana, uyitereranire nde? Natwe nk’ubuyobozi n’abatoza icyo cyuho babonye twese twarabibonye kandi dufite uburyo tubiganira, dufite icyizere ko kizakosoka.”
Col. Karasira yanenze abafana bakoresheje imvugo idakwiye banenga umusaruro w’ikipe kandi bakanavuga ko amakosa yose ari we wayakoze, aho yemera ko bari mu kuri kuko ari we muyobozi wayo.
Yagize ati “Hari abo numva bavuga ngo ni njye wamuzanye [Umutoza], ariko ibintu byose ni njye ubibazwa yaba n’abakinnyi, nta hantu umuntu yabyigizayo nk’umuyobozi, umusaruro mwiza cyangwa mubi ugomba kubazwa njyewe, nta gitangaza kirimo.”
Yavuze ko “Hari igihe amarangamutima azamo rimwe na rimwe havamo n’imvugo itari nziza. Wenda bishoboka ko umusaruro ari mubi ariko gutukana ntabwo ari ikinyabupfura cy’Abanyarwanda. Kuba ari njye wamuzanye ni njye, ni njye wazanye abakinnyi kuko mbazwa byose aha mu ikipe. Ntaho twabicikira nk’ubuyobozi bw’ikipe.”
APR FC iri kwitegura umukino ubanza wa Caf Champions League aho izahura na AZAM FC yo muri Tanzania tariki 18 Kanama2024 .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *