skol
fortebet

Turashaka gukuraho igisebo cyo guhora dutsindwa na Uganda-Nshuti Savio

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Nshuti Dominique Savio ukina aca ku mpande ndetse ushobora no gukina nka rutahizamu aratangaza ko ikipe y’igihugu Amavubi yifuza gukuraho igisebo kiyimazeho iminsi cyo guhora itsindwa n’ikipe y’igihugu ya Uganda.
Uyu musore wakiniraga Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize ariko wamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali yatangaje ibi nyuma yo gutsinda ikipe ya Sudan mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa mbere taliki ya 07 Kanama 2017 .
Mu kiganiro yahaye Radio 10 yavuze ko gutsinda (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Nshuti Dominique Savio ukina aca ku mpande ndetse ushobora no gukina nka rutahizamu aratangaza ko ikipe y’igihugu Amavubi yifuza gukuraho igisebo kiyimazeho iminsi cyo guhora itsindwa n’ikipe y’igihugu ya Uganda.

Uyu musore wakiniraga Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize ariko wamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali yatangaje ibi nyuma yo gutsinda ikipe ya Sudan mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa mbere taliki ya 07 Kanama 2017 .

Mu kiganiro yahaye Radio 10 yavuze ko gutsinda uyu mukino byabahaye imbaraga mu mukino bafitanye na Uganda ku wa gatandatu taliki ya 12 Kanama kuri stade ya St Mary Kitende muri Uganda.

Yagize ati “Tumeze neza ni umwuka ni mwiza mu ikipe kuko uyu mukino utwongereye morale cyane.Muri uyu mukino hari amakosa yagaragaye tugiye gukosora mbere yo guhura na Uganda.Uganda n’ikipe maze igihe idutsinda cyane ndumva dushaka gukuraho icyo gisebo natwe tukabasha kuyitsinda. Kubanza hanze n’icyizere gikomeye kuko niho dushaka kuzakura intsinzi kugira ngo I Kigali bizatworohere.”

Ikipe y’igihugu izerekeza muri Uganda ku wa kane aho izaba igiye kureba ko yakwitwara neza mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN izabera mu gihugu cya Kenya nihatagira igihinduka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa