skol
fortebet

"Tuzane umurozi aroge umupira wikine wiyinjize mu izamu, nzavuga ko ibirozi bibaho."Umutoza Okoko

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2016

Sponsored Ad

Nyuma y’amarozi amaze iminsi avugwa mu ikipe ya Mukura VS, ko abakinnyi bayo ndetse utibagiwe n’umutoza wayo baba bemera ibintu bijyanye n’amarozi, ndetse bakanayakoresha, umutoza w’iyi kipe, Okoko yabihakanye avuga ko atanayemera, ngo umunsi bazanye umurozi akaroga yirebera nibwo azabyemera.
Okoko avuga ko n’ubwo abantu bamushinja gukoresha amarozi we n’ikipe ye, we atabiha agaciro kuko atayakoresha kandi atanayemera, yasabye ababivuga bazazana umurozi bizeye ubundi bagashyira umupira mu (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’amarozi amaze iminsi avugwa mu ikipe ya Mukura VS, ko abakinnyi bayo ndetse utibagiwe n’umutoza wayo baba bemera ibintu bijyanye n’amarozi, ndetse bakanayakoresha, umutoza w’iyi kipe, Okoko yabihakanye avuga ko atanayemera, ngo umunsi bazanye umurozi akaroga yirebera nibwo azabyemera.

Okoko avuga ko n’ubwo abantu bamushinja gukoresha amarozi we n’ikipe ye, we atabiha agaciro kuko atayakoresha kandi atanayemera, yasabye ababivuga bazazana umurozi bizeye ubundi bagashyira umupira mu kibuga ukikina yirebera, ukagenda ukitsinda mu izamu, icyo gihe azahita yemera ko koko amarozi abaho.

Yagize ati "Abantu benshi bavuga ibirozi, ngo umutoza Okoko akoresha ibirozi, njyewe icyo nzi, njye nza ku imyitozo, umunsi umwe tuzafate abakinnyi tubashyire hariya, tuzane umurozi bavuga ko abizi pe, aroge umupira wikine mu kibuga ugende wiyinjize mu izamu, njyewe nzavuga ko ari ibirozi kandi binabaho."

Ikipe ya Mukura VS yagiye igarukwaho mu bitangazamakuru ko yaba yizerera mu marozi, ni nyuma y’uko mu mikino imwe n’imwe bagiye bataburura ibintu mu izamu ry’iyi kipe yakiriye cyangwa yasuye, bakabiheraho bavuga ko yaroze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa