Twagizimana yatangaje ko APR FC iri mu makipe atazabagora mu mwaka w’imikino utaha
Yanditswe: Thursday 24, Aug 2017
Myugariro w’ikipe ya Police FC akaba na Kapiteni wayo Twagizimana Fabrice uzwi nka Ndikukazi aratangaza ko mu makipe azagora Police FC APR FC itarimo cyane ko itigaragaje mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ndetse yemeza ko uyu mwaka bashaka igikombe cya shampiyona byanze bikunze.
Uyu myugariro umaze igihe kinini akinira iyi kipe y’abashinzwe umutekano yavuze ko we abona Rayon Sports na As Kigali ariyo makipe azagora Police FC kubera ukuntu yitwaye mu kugura abakinnyi no kongerera (…)
Myugariro w’ikipe ya Police FC akaba na Kapiteni wayo Twagizimana Fabrice uzwi nka Ndikukazi aratangaza ko mu makipe azagora Police FC APR FC itarimo cyane ko itigaragaje mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ndetse yemeza ko uyu mwaka bashaka igikombe cya shampiyona byanze bikunze.
Uyu myugariro umaze igihe kinini akinira iyi kipe y’abashinzwe umutekano yavuze ko we abona Rayon Sports na As Kigali ariyo makipe azagora Police FC kubera ukuntu yitwaye mu kugura abakinnyi no kongerera amasezerano abo yari afite.
Yagize ati “ Shampiyona y’uyu mwaka bigaragara ko izaba ikomeye cyane, kuko amakipe yose ubona ko ari kugerageza kugenda yiyubaka kurushaho, ku buryo mpamya ko izaba ikomeye cyane kurusha umwaka ushize .Gusa iyo ndebye neza nsanga Rayon Sports ariyo kipe ya mbere tuzahanganira igikombe ndetse na AS Kigali ubona ko imeze neza, ku buryo nayo izaduha akazi gakomeye. Umwaka ushize twarakubanye, n’ubu niko mbibona."
Ndikukazi utarakoza imitwe y’intoki ku gikombe cya shampiyona yatangaje ko uyu mwaka abona aricyo gihe cyo kwigaranzura amakipe ya hano mu Rwanda bakegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere.
Yagize ati “Uyu mwaka ikipe yaguze abakinnyi beza, ndizera ko bazagira kinini bongera ku ikipe yacu, tukareba ko umwaka utaha twagira icyo dukora kigaragara. Umwaka ushize twabashije kwitwara neza dufata umwanya wa 2, ubu nkurikije umwuka mwiza ndi kubona mu ikipe, bishoboka ko twarenzaho tugafata umwanya mwiza kurushaho."
Ikipe ya Police FC mu myaka isaga 14 imaze mu cyiciro cya mbere yashoboye gutwara igikombe kimbe rukumbi cy’Amahoro 2015 aho kuri uyu wa kane irerekeza I Kampala mu gihugu cya Uganda mu imikino ihuza aba Police mu karere k’Africa y’iburasirazuba.
Source :Ruhagoyacu
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *