Twebwe ikipe yacu barayigurishije ! Agahinda nikose kubafana ba Rayon Sports
Yanditswe: Monday 08, May 2023
Rayon Sports nyuma yo Gutsindwa mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona na Gorilla FC 3-1, abafana bakomeje kwerekana agahinda gakomeye batewe n’ubuyobozi bwabo babushinja gutanga iyi kipe( Ati “Twebwe ikipe yacu yaragurishijwe kandi si ubwambere). Gutsindwa uyu mukino byatumye Murera ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 55, ndetse isa n’ivuye ku Gikombe cya Shampiyona burundu kuko irushwa na Kiyovu Sports ya mbere amanota atanu mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa.
Ubwo umukino wari (…)
Rayon Sports nyuma yo Gutsindwa mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona na Gorilla FC 3-1, abafana bakomeje kwerekana agahinda gakomeye batewe n’ubuyobozi bwabo babushinja gutanga iyi kipe( Ati “Twebwe ikipe yacu yaragurishijwe kandi si ubwambere).
Gutsindwa uyu mukino byatumye Murera ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 55, ndetse isa n’ivuye ku Gikombe cya Shampiyona burundu kuko irushwa na Kiyovu Sports ya mbere amanota atanu mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa.
Ubwo umukino wari urangiye, abakinnyi ba Rayon Sports bari bababaye, bahise berekeza mu rwambariro hamwe n’abatoza babo, ntawe uvugisha undi.
Abafana ba Rayon Sports bahise begera hafi y’ikibuga, baririmba bagira bati “Gorilla, Gorilla”. Abakinnyi ba Gorilla FC bahise baza babasanga, bafatanya gukoma amashyi ya “wuuu” azwi cyane ku bakunzi ba Gikundiro.
Nyuma yaho, Aba-Rayons bakurikijeho kuririmba bati “Bonheur wacu, Bonheur wacu.”
Umunyezamu Hategekimana Bonheur wari umaze iminsi akina, ntiyagaragaye kubera ko yahagaritswe na Rayon Sports umukino umwe kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino wa Police FC mu Gikombe cy’Amahoro.
Kuri uyu mukino wa Gorilla FC, hari hitabajwe Hakizimana Adolphe ukirutse imvune.
Aba bafana ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza agahinda kabo ndetse babwiye Umunyamakuru wa IGIHE ko ubuyobozi n’Umutoza Haringingo bagurishije umukino.
Umwe yagize ati "Njye mfite akazi, ndakora. Ariko ikintu kiba kinteye umujinya n’agahinda ni ukubona umutoza agurisha ikipe, akababaza Isi yose. Yatugurishije i Muhanga kuri Police FC idutsinda bine."
Undi yagize ati “Ibigaragara ni uko na Komite [ya Rayon Sports] n’abakinnyi, ibi bintu byo gutsindwa babiziranyeho, babiziranyeho, babiziranyeho! Barabikoze, ngaho nibishime. Ngiye kwifanira Gorilla.”
Haringingo Francis umutoza wa Rayon sports aganira n’itangazamakuru yavuze ko bababajwe no gusigara inyuma mu rugamba rwo guhatanira igikombe ndetse yumva akababaro k’abafana.
Ati “Turababaye cyane ukurikije uko twari twagarutse mu rugamba [rwo guhatanira Shampiyona], intego twari dufite uyu munsi ntitwashoboye kuyigeraho.”
Yakomeje agira ati “Abafana bafite uburyo bwo kugaragaza uburakari bwabo, ndabyumva, uyu munsi bari biteze intsinzi, ntibashoboye kuyibona.”
Mu mpamvu yavuze zatumye ikipe ye itsindwa, Haringingo yashyizemo ikibazo cy’umunaniro watewe n’imikino baheruka gukina.
Yonyegeho ko bagiye gushaka uburyo bakwitwara neza ku mukino utaha.
Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatatu, tariki ya 10 Gicurasi, aho izaba yakiriwe na Mukura VS mu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro.
Muri Shampiyona, Murera ya gatatu n’amanota 55, irushwa atanu na Kiyovu Sports ya mbere, isigaje imikino ibiri izahuramo na Marines FC ndetse na Sunrise FC.


Ibitekerezo
Ibi bintu ubuyobozi buri gukora biteye agahinda! Nge ndifuza kubona mwandika ko uwari umutoza wa rayon sport yagiye ,kuko n’ ubundi ntagikombe atwifuriza!