skol
fortebet

"Twebwe nka Police FC tureba ibyacu, ibyabandi nta n’ubwo tuba dushaka kumenya." Seninga Innocent

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Police FC Seninga Innocent avuga ko we n’ikipe ye bareba ibyabo batajya barebera kuyandi makipe kuko n’intego zabo zitandukanye.
Ibi yabitangaje nyuma yo kubazwa impamvu yemeye gukina umukino w’ikirarane kuwa kabiri yari yakinnye undi mukino kuwa gatandatu, mu gihe abo bahanganiye igikombe bakinnye mbere ye(APR FC yasabye ko umukino wayo ushyirwa kuwa kabiri) basabye ko umukino usubikwa ugakinwa kuwa gatatu ndetse bakaza no kubyemererwa, Seninga yavuze ko areba ibye ibyo (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Police FC Seninga Innocent avuga ko we n’ikipe ye bareba ibyabo batajya barebera kuyandi makipe kuko n’intego zabo zitandukanye.

Ibi yabitangaje nyuma yo kubazwa impamvu yemeye gukina umukino w’ikirarane kuwa kabiri yari yakinnye undi mukino kuwa gatandatu, mu gihe abo bahanganiye igikombe bakinnye mbere ye(APR FC yasabye ko umukino wayo ushyirwa kuwa kabiri) basabye ko umukino usubikwa ugakinwa kuwa gatatu ndetse bakaza no kubyemererwa, Seninga yavuze ko areba ibye ibyo bitamureba.

Yagize ati"twebwe nka Police FC tureba ibyacu, ibyandi makipe nta n’ubwo tuba dushaka kubimenya, tumeze neza twebwe igihe umukino bawuduhera bitari munsi y’amasaha 72 twiteguye kuwukina, twayikinnye kandi twabyitwayemo neza kuri njye nta kibazo mbibonamo."

Hari nyuma y’umukino w’ikirarane Police FC yatsinzemo Amagaju FC 2-0 ihita inafata umwanya wa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa