skol
fortebet

Twizerane yatangaje intego afite nyuma yo gutwara Central Challenge

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2017

Sponsored Ad

Umusore Twizerane Mathieu ukina umukino wo gusiganwa ku magare ndetse uheruka kwegukana irushanwa rya Central Challenge yatangaje ko yifuza kuzatwara Tour du Rwanda kuko ari inzozi yagize kuva yatangira gukina uyu mukino.
Uyu musore w’imyaka 26 ukinira ikipe ya Cycling Club for All (CCA) yo mu karere ka Huye yatangaje ko gutwara Central Challenge ari intangiriro ndetse ko agiye gukomeza gukora cyane kugira ngo azabashe kugera ku nzozi ze nkuko yabitangarije The New Times dukesha iyi nkuru. (...)

Sponsored Ad

Umusore Twizerane Mathieu ukina umukino wo gusiganwa ku magare ndetse uheruka kwegukana irushanwa rya Central Challenge yatangaje ko yifuza kuzatwara Tour du Rwanda kuko ari inzozi yagize kuva yatangira gukina uyu mukino.

Uyu musore w’imyaka 26 ukinira ikipe ya Cycling Club for All (CCA) yo mu karere ka Huye yatangaje ko gutwara Central Challenge ari intangiriro ndetse ko agiye gukomeza gukora cyane kugira ngo azabashe kugera ku nzozi ze nkuko yabitangarije The New Times dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Iyi ntsinzi mbonye n’intangiriro kandi inteye imbaraga zo gukora cyane.ndifuza kuba umwe mu bakinnyi bakomeye muri iki gihugu kuko intego umuntu atangira kuzishyiriraho hakiri kare.Tour du Rwanda n’irushanwa nifuza kuzatsinda kandi mpora nkora cyane kugira ngo nzabashe kuryegukana.”

Uyu musore atangaza ko inzozi ze kuva kera harimo gutwara iri rushanwa aho yavuze ko aramutse abigezeho inzozi ze zaba zibaye impamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa