
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rumaze guhamya umubano n’amahanga.
Ibi yabitangarije muri Rwanda Day iri kubera I Washington DC aho yemeje ko u Rwanda rumaze guhamya ibigwi nk’igihugu gifasha Isi mu kubaka amahoro n’umutekano.
Yavuze ko nyuma ya Rwanda Day iheruka kuba mu 2019, u Rwanda rwafunguye za Ambasade nshya umunani mu migabane ine. Kugeza ubu za Ambasade igihugu gifite hirya no hino ku Isi zimaze kugera kuri 47.
Yagize ati “Ku nshuro ya mbere mu mateka y’igihugu cyacu, tuzaba turi muri Amerika y’Amajyepfo kubera ko turi gufungura Ambasade y’u Rwanda muri Brazil.”
Minisitiri Dr Biruta yavuze kandi ko u Rwanda narwo rwabaye urugendwa kubera ko hari ibihugu 44 bimaze gufungura za Ambasade i Kigali.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko kugira ngo u Rwanda rubashe kugera ku mpinduka zifuzwa, rwinjiye mu mikoranire n’abandi.
Yatanze urugero rw’ubufatanye n’Ikigo cy’Abadage cya BioNTech gikoresha ikoranabuhanga rya mRNA mu gukora inkingo n’indi miti itandukanye.
Ati “Intego yacu ni ukuziba icyuho mu gukora inkingo zirokora ubuzima bw’abaturage mu Rwanda no muri Afurika.”
Minisitiri Dr Biruta yavuze ko indi mikoranire y’u Rwanda n’amahanga ari iyo gukemura ikibazo cy’abimukira by’umwihariko abinjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *