
U Rwanda rushobora kwiyongera kuri Uganda na Tanzania mu kwakira irushanwa rya CHAN 2024 mu gihe Kenya itarangije ibikorwa byo gusana Ikibuga cya Moi International Sports Centre, Kasarani, mbere y’itariki ntarengwa yashyizweho na CAF.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryahaye Kenya igihe ntarengwa cya tariki ya 31 Ukuboza 2024 kugira ngo ibibuga byayo bibe byujuje ibisabwa. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko hagaragaye ubushake buke mu gushyira mu bikorwa imirimo yo gusana no gutegura ibi bikorwa by’ingenzi.
Amahoro National Stadium, imwe muri sitade ikomeye mu Rwanda, ikaba ihabwa amahirwe menshi yo kwifashishwa mu gihe Kenya yaba itabashije kuzuza ibisabwa.
Irushanwa rya CHAN (African Nations Championship), ritegurwa na CAF, rihuza abakinnyi bakina mu makipe yo mu bihugu byabo imbere gusa, rikaba ari rimwe mu marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika. Kuba Rwanda rwatumirwa nk’umwe mu bategura iri rushanwa byaba ari indi ntambwe ikomeye mu kongera kugaragaza ubushobozi bwarwo mu gutegura amarushanwa akomeye, nyuma yo kwakira CHAN 2016 n’ibindi bikorwa by’amafaranaga menshi birimo Basketball Africa League (BAL).
Kenya ikomeje gushyirwaho igitutu kugira ngo irangize imirimo y’ibibuga byayo ku gihe. CAF itegereje kwemeza aho irushanwa rizabera mu gihe cya vuba, bitewe n’ubushobozi bw’ibihugu byifuzwa mu kwakira CHAN 2024.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *