skol
Kigali

Volleyball: FRVB yaciwe akayabo kubera Abanya Brazil bakiniye u Rwanda badafite ibyangombwa

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 March 2022

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa volleyball mu Rwanda (FRVB) ryaciwe amande y’amafaranga 120,000 y’Ubusuwisi (agera kuri miliyoni 129 mu mafaranga y’u Rwanda) kubera gukinisha abakinnyi batabyemerewe, nkuko bikubiye mu mwanzuro w’akanama k’imyitwarire k’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku rwego rw’isi (FIVB).

Ni ibihano byatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yifashishije Abanya-Brazil badafite ibyangombwa bibemerera gukina nk’Abanyarwanda mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2021 cyakiniwe i Kigali.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brazil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama 2021, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021 mu matsinda.

Ibi byatumye hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa ndetse ruhagarikwa by’agateganyo n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB).

Kuva ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa cyenda mu 2021, ubwo bahagarikwaga by’agateganyo, abo bakinnyi bafatiwe icyemezo cyo guhagarikwa gukina mu gihe cy’amezi 10.

Kuva ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa cyenda 2021, FRVB yanahagaritswe mu bikorwa byose by’umukino wa volleyball mu gihe cy’amezi atandatu kubera "kurenga ku mategeko y’imyitwarire" - igihano kirangirana n’uku kwezi kwa gatatu.

Ishobora kujuririra iki cyemezo mu kanama k’ubujurire ka FIVB.

Ikinishwa ry’abo bakinnyi ryavuyemo gufungwa kwa Visi Perezida wa FRVB Bagirishya Jean de Dieu, umenyerewe ku izina rya ’Jado Castar’.

Ku wa 13 Ukwakira 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’ igifungo cy’imyaka ibiri kubera uruhare yagize mu makosa yatumye u Rwanda ruzererwa mu irushanwa. Gusa iki gihano cyaje kugabanywa mu bujurire, kigirwa amezi umunani.

Akanama k’imyitwarire ka FIVB kavuga ko gashobora kongera gufungura iyi dosiye mu gihe abo bakinnyi cyangwa ishyirahamwe ry’u Rwanda rya volleyball baba badakurikije ibiteganywa n’ibyo bihano.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza mushya wa United yasubije abamubajije niba azakorana na Cristiano...

Umutoza mushya wa Manchester United,Erik ten Hag yatangaje ko yifuza cyane...
16 May 2022 0

Mutabazi Yves uheruka kugirira ikibazo UAE yabonye ikipe nshya

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Mutabazi Yves nyuma yo gutandukana...
16 May 2022 0

"Kugongana n’itegeko ntibigira umuntu umunyabyaha"-Akari ku mutima...

Umunyamakuru w’imikino ukundwa na benshi mu Rwanda ndetse wanabereye...
16 May 2022 0

Akayabo kinjiye ku mukino wa APR FC na Kiyovu Sports kamenyekanye

Kuwa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2022,ikipe ya Kiyovu Sports yabonye...
16 May 2022 0

Gisagara Volleyball Club yatsinzwe biyikura ku gikombe

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yasezerewe mu mikino Nyafurika ihuza...
16 May 2022 0

Kylian Mbappe wongeye gutorerwa kuba umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa yavuze...

Rutahizamu Kylian Mbappe uri mu ba mbere ku isi,yaraye atorewe kuba...
16 May 2022 0