U Rwanda rwatanze stade rwifuza kwakiriraho imikino isigaye ya CAF
Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatanze Stade ya Huye nk’ikibuga u Rwanda ruzakiriraho Mozambique mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.
FERWAFA kimwe n’andi mashyirahamwe yose atari yujuje ibisabwa kugira ngo yakire imikino Nyafurika, yasabwe gutanga aho azakirira imikino ikurikira bitarenze tariki 25 Mata 2023.
Aya makuru yo gutanga stade ya Huye yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa FERWAFA, (…)
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatanze Stade ya Huye nk’ikibuga u Rwanda ruzakiriraho Mozambique mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.
FERWAFA kimwe n’andi mashyirahamwe yose atari yujuje ibisabwa kugira ngo yakire imikino Nyafurika, yasabwe gutanga aho azakirira imikino ikurikira bitarenze tariki 25 Mata 2023.
Aya makuru yo gutanga stade ya Huye yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa FERWAFA, Karangwa Jules.
U Rwanda rwari rwahawe kwakirira umukino wo kwishyura wa Bénin kuri Kigali Pelé Stadium itararangira gusanwa ndetse itujuje ibisabwa. Iyi ni na yo mpamvu abafana bakumiriwe kwinjira kuri uyu mukino ibihugu byombi byanganyijemo igitego 1-1 ku wa 29 Werurwe 2023.
Iki cyemezo cyafashwe kandi mu gihe Stade Huye yari yujuje ibisabwa na CAF, yo yari ifite ikibazo cy’amahoteli aherereye muri aka karere, atari ku rwego rwo kwakira amakipe y’ibihugu.
Amahoteli yari yashidikanyijweho ni Hotel Credo na Centre d’Acceuil Mater Boni Consilii yagerageje kongerwamo ibisabwa byose ku buryo FERWAFA yagize icyizere ko imikino isigaye izakinirwa kuri Stade Huye.
Hasigaye ko CAF izohereza ikipe iza gusuzuma urwego rwa hoteli, ikemeza niba Stade ya Huye izakira uwo mukino uteganyijwe tariki 12 Kamena mu gihe uwa Sénégal ari tariki 4 Nzeri 2023.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *