U Rwanda rwatsinze Cameroon mu mukino wa gicuti mukwitegura Igikombe cya Afurika
Yanditswe: Tuesday 13, Jan 2026
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinze Cameroon ibitego 27-26 mu mukino wakinwe ku wa 11 Mutarama 2025 mbere y’iminsi micye ngo rwakire Igikombe cya Afurika kuva tariki 21 Mutarama 2025.
Ni umukino wa gicuti wari uwa kabiri muri rusange aho uwa mbere wabaye ku wa 8 Mutarama 2025 , u Rwanda rwari rwatsinzwemo na Gabon ibitego 31-29. Muri uyu mukino wa kabiri, Cameroon yasoje igice cya mbere iyoboye n’ibitego 10 mu gihe u Rwanda rwari rufite ibitego umunani.
Bitandukanye nuko bakinnye igice cya mbere, u Rwanda rwigaranzuye Cameroon mu gice cya kabiri rutsindamo ibitego 19 mu gihe Cameroon yabonyemo ibitego 15 gusa, umukino ukarangira u Rwanda rwegukanye intsinzi n’ibitego 27-26.
Umutoza wungirije w’u Rwanda Bagirishya Anaclet avuga ko ko bishimira kuba ibyo bari bateguye neza cyane mu gice cy’ubwugarizi kandi bitanga ikizere.
Ati “Turashima ko ibyo twari twateguye ku ruhande byose byagenze neza cyane, cyane mu kugarira kuko ubwugarizi ni bwo budufashije gutsinda uyu mukino. Biratanga icyizere. Gabon na Cameroun bifite uburyo bwo gukina butandukanye kandi uko bangana bitandukanye natwe.”







Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *