skol
fortebet

U Rwanda rwongeye kugirirwa icyizere cyo kwakira inama ikomeye muri Siporo

Yanditswe: Friday 07, Jul 2017

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe na Komite Olimpike y’u Rwanda (RNOSC) kuri uyu wa gatatu binyuze mu itangazo basohoye u Rwanda rwongeye kugirirwa icyizere cyo kwakira indi nama mpuzamahanga aho rwatoranyijwe kwakira inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’umugore mu miyoborere muri Afurika no muri Aziya izaba kuva ku italiki ya 9 kugeza ku ya 11 Kanama uyu mwaka.
Muri iri tangazo Komite Olimpike yasohoye yavuze ko iki cyizere cyo kwakira iyi nama u Rwanda rwakigiriwe n’Impuzamashyirahamwe y’imikino (...)

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe na Komite Olimpike y’u Rwanda (RNOSC) kuri uyu wa gatatu binyuze mu itangazo basohoye u Rwanda rwongeye kugirirwa icyizere cyo kwakira indi nama mpuzamahanga aho rwatoranyijwe kwakira inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’umugore mu miyoborere muri Afurika no muri Aziya izaba kuva ku italiki ya 9 kugeza ku ya 11 Kanama uyu mwaka.

Muri iri tangazo Komite Olimpike yasohoye yavuze ko iki cyizere cyo kwakira iyi nama u Rwanda rwakigiriwe n’Impuzamashyirahamwe y’imikino Olimpike ku isi (IOC) kubera ko aricyo gihugu cya mbere ku isi mu kugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko.

Kubera uruhare u Rwanda rwagize mu kuzamura imikino mu bagore ndetse no kuzamura umubare w’abagore b’abasifuzi,abatoza ,abahugura abatanga amahugurwa mu mikino ndetse no kongera umubare w’abagore mu mikino Olimpike byose biri mu byashingiweho kugira ngo u Rwanda rwakire iyi nama.

Si ubwa mbere u Rwanda rutoranyijwe na IOC kuko mu mwaka ushize yahaye igihembo umunyarwandakazi Rwemarika Felicite nk’umunyafurikakazi wabaye indashyikirwa mu guteza imbere abagore binyuze muri siporo “IOC Women and Sports Award for Africa 2016” ndetse muri uyu mwaka uyu munyarwandakazi yabaye umwe mu bagize inteko rusange ya Komite mpuzamahanga Olimpike IOC, aho yashyizwe mu kanama gashinzwe gukangurira no gufasha abantu gukora siporo (Sport and Active Society Commission).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa