U Rwanda U20 rwanyagiye Zimbabwe mu Irushanwa Nyafurika rya Handball
Yanditswe: Monday 04, Nov 2024

Ikipe y’Igihugu ya Handball mu Batarengeje imyaka 20 yatsinze Zimbabwe ibitego 55-23 mu Irushanwa Nyafurika, #IHFTrophy, riri kubera muri Ethiopia.
Uyu mukino wa gatatu ku ruhande rw’u Rwanda wakinwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ugushyingo 2024.
U Rwanda rwinjiye mu mukino hakiri kare kuko igice cya mbere cyawo cyarangiye rufite ibitego 28 mu gihe Zimbabwe yari ifite 9.
Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball mu Batarengeje imyaka 20 yatsinze Zimbabwe ibitego 55-23.
Gutsinda uyu mukino byongereye u Rwanda amahirwe yo kwegukana Irushanwa Nyafurika, #IHFTrophy, kuko rusabwa gutsinda umukino wa Réunion, rukaryegukana ndetse rukanabona itike yo guhagararira Afurika ku rwego rw’Isi mu irushanwa rihuza imigabane (IHF Trophy-Intercontinental phase).
U Rwanda rufite amanota icyenda mu mikino itatu rumaze gukina irimo uwa Congo-Brazzaville rwateye mpaga nyuma yo kutagerera ku kibuga ku gihe ndetse na Guinea rwatsinze ibitego 34-30.
Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ugushyingo icakirana n’Ibirwa bya Réunion.
U Rwanda rwitabiriye Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika muri Handball y’Abatarengeje imyaka 20 nyuma yo kwegukana iry’Akarere ka Gatanu (Zone V). Ruri mu bihugu bihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa. Ni rwo rwegukanye irya 2022.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *