skol
fortebet

"Ubanza abantu badasinzira kubera amasezerano yanjye"-Mashami Vincent

Yanditswe: Friday 07, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu "Amavubi"Mashami Vincent yatangaje ko abona hari abantu amasezerano ye mu Mavubi yabereye umutwaro kuko ngo buri gihe babimubazaho cyane.
Ibi Mashami Vincent yabigarutseho nyuma y’umukino wa gicuti Amavubi yaraye atsinzwemo na Guinea 2-0,ubwo abanyamakuru bamubazaga ku masezerano ye ari hafi kurangira.
Mashami yagize ati "Sinzi ubanza narabaye umutwaro,ubanza ndi umutwaro ukomeye cyane, sinzi impamvu ikibazo cy’amasezerano yanjye kigarukwaho cyane, sinzi amasazerano (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu "Amavubi"Mashami Vincent yatangaje ko abona hari abantu amasezerano ye mu Mavubi yabereye umutwaro kuko ngo buri gihe babimubazaho cyane.

Ibi Mashami Vincent yabigarutseho nyuma y’umukino wa gicuti Amavubi yaraye atsinzwemo na Guinea 2-0,ubwo abanyamakuru bamubazaga ku masezerano ye ari hafi kurangira.

Mashami yagize ati "Sinzi ubanza narabaye umutwaro,ubanza ndi umutwaro ukomeye cyane, sinzi impamvu ikibazo cy’amasezerano yanjye kigarukwaho cyane, sinzi amasazerano yanyu ariko amasezerano yanjye sinzi impamvu,ubanza abantu badasinzira kubera amasezerano yanjye."

Yakomeje avuga ko kuba yakongererwa amasezerano cyangwa ntayongererwe nta bubasha abifiteho, abantu bakwiye gutegereza ibizakurikiraho.

Ati "Reka dutegereze igihe azarangirira ibisigaye nta bubasha mbifiteho ntacyo nabikoraho reka dutegereze igihe azarangirira kuko ntabwo nakubwira ngo nzasinya andi masezerano kuko sinjye wisinyisha ibyo nabyo bigomba kumvikana, twakihangana ngira ngo igihe gisigaye ntabwo ari kinini cyane."

Uyu mutoza w’Amavubi wagize intsinzi nke mu gihe amaze atoza,yari yahawe amasezerano mashya mu ntangiriro ya 2021 yagombaga kumara umwaka umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa