skol
fortebet

Ubonye nyina ashaje!!! Nyuma yo kwangwa n’amakipe akomeye Cristiano Ronaldo yatangiye kwamaganwa n’abafana

Yanditswe: Thursday 28, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abafana ba Atletico Madrid bamaze kugaragaza uruhande bariho ku makuru yavugaga ku kuza kwa Cristiano Ronaldo mu ikipe yabo yahemukiye bikomeye mu gihe cyose bahuye.
Uyu mukinnyi w’imyaka 37 ukinira Manchester United yifuzaga kuyivamo akerekeza muri imwe mu makipe akomeye azakina UEFA Champions League gusa inzozi ze ziri gukomwa mu nkokora n’amakipe atamwifuza.
Mu minsi ishize yanzwe n’amakipe arimo Chelsea,Bayern Munich ndetse n’ikipe ya Atletico Madrid yavuze ko bitakunda ko ayerekezamo. (...)

Sponsored Ad

Abafana ba Atletico Madrid bamaze kugaragaza uruhande bariho ku makuru yavugaga ku kuza kwa Cristiano Ronaldo mu ikipe yabo yahemukiye bikomeye mu gihe cyose bahuye.

Uyu mukinnyi w’imyaka 37 ukinira Manchester United yifuzaga kuyivamo akerekeza muri imwe mu makipe akomeye azakina UEFA Champions League gusa inzozi ze ziri gukomwa mu nkokora n’amakipe atamwifuza.

Mu minsi ishize yanzwe n’amakipe arimo Chelsea,Bayern Munich ndetse n’ikipe ya Atletico Madrid yavuze ko bitakunda ko ayerekezamo.

Abafana ba Atletico Madrid bagaragaye bafite igitambaro kinini cyanditseho amagambo arwanya Cristiano Ronaldo ubwo bari bitabiriye umukino wa gicuti.

Abafana b’iyi kipe yo muri Espagne bagaragaje neza ko badashaka uyu mukinnyi w’imyaka 37 y’amavuko mu gihe ibihuha bivuga ko ashobora kwerekeza kuri Wanda Metropolitano.

Iki cyapa cyari cyanditseho ngo "CR7 NOT WELCOME" bisobanuye ngo "CR7 nta kaze ahawe".

Itsinda ry’abafana ba Atletico ryitwa Union Internacional de Penas del Atletico de Madrid ryasohoye itangazo rivuga ko CR7 adafite indangagaciro zabo.

Umuyobozi wa Atletico Madrid yatangaje ko ibyo kugura CR7 ari ibihuha ndetse mu kubishimangira avuga ko bidashoboka.

Amakuru aravuga ko ikipe ya United yamaze kumvikana na Ronaldo ko yongera amasezerano hanyuma agatizwa mu ikipe izakina Champions League umwaka umwe akabona kugaruka.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa