skol
fortebet

"...ubu imikino tuzayakira"-Minisitiri w’Intebe avuga ku gukinira imikino nyafurika hanze

Yanditswe: Wednesday 18, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard,yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku ishusho y’ibiciro ku isoko n’ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022.
Muri iki kiganiro yavuze ko abanyarwanda badakwiriye kugira impungenge ku bijyanye n’amasitade yarwo ashobora gufungwa amakipe y’igihugu y’umupira w’amaguru agakinira hanze.
Ku kuba u Rwanda rudafite ’stade’ zujuje ibisabwa mpuzamahanga, Minisitiri Ngirente yavuze ko imikino itazakirirwa mu mahanga kubera (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard,yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku ishusho y’ibiciro ku isoko n’ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022.

Muri iki kiganiro yavuze ko abanyarwanda badakwiriye kugira impungenge ku bijyanye n’amasitade yarwo ashobora gufungwa amakipe y’igihugu y’umupira w’amaguru agakinira hanze.

Ku kuba u Rwanda rudafite ’stade’ zujuje ibisabwa mpuzamahanga, Minisitiri Ngirente yavuze ko imikino itazakirirwa mu mahanga kubera ko hari imirimo yihutirwa iri gukorwa ku zisanzwe zihari, ngo zuzuze ibyo bisabwa, anatanga n’icyizere ko imikino izaba izabera mu Rwanda.

Yagize ati "Hari ibisabwa byashyizweho kugira ngo stade zemerwe muri 2021.Byari bisanzwe biriho ariko hashyizweho ingingo nshya zivuga ngo kugira ngo wakire imikino ugomba kuba wujuje ib n’ibi byatangajwe hagati mu mwaka wa 2021 dutangira kurwana no kuzubahiriza kuko wasanga kuri stade imwe hari akaburaho nko mu rwambariro rw’abakinnyi,aho basohokera,hari utuntu two gukosora twari duhari.

Impungenge ngira ngo mare Abanyarwanda ni uko ubu imikino tuzayakira.Muri stade dufite hari zimwe turi gukoraho imirimo yihutirwa kugira ngo iyo mikino tuyakire tutagombye kuyikinira hanze y’u Rwanda.Tuzayakira reka izo mpungenge nzimara kandi stade zizagenda zikorwa buhoro buhoro,ariko tuzaba twamaze gutunganye stade yakwakira iyo mikino."

U Rwanda ruri kwitegura kwakira imikino mpuzamahanga irimo iyo gushaka itike ya CAN ya 2023 izabera muri Côte d’Ivoire.

Gusa, kugeza magingo aya nta Stade yemerewe kwakira irushanwa na rimwe rya CAF na FIFA.

Kugeza ubu,amaso yerekejwe kuri Stade ya Huye aho iri kuvugururwa amasigamana kugira ngo izabashe kwakira iyo mikino.

Hagati ya tariki ya 4-5 Kamena 2022 u Rwanda ruzasura Mozambique i Maputo mbere yo kwitegura kwakira Sénégal hagati ya tariki 13-14 Kamena 2022.

Muri 2019 CAF yaburiye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ari mu bihugu bifite stade zitujuje ibyangombwa byo kwakira imikino birimo n’u Rwanda.

Nyuma u Rwanda rwaje gukomorerwa ruhabwa kwakira imikino yo gushaka itike ya CAN 2021 n’igikombe cy’Isi cya 2022 kuri Stade ya Kigali.

FERWAFA yari yatanze ubusabe bwo kuba havugururwa Stade ya Huye kugira ngo ibyo ibura byongerwemo ari nayo mpamvu ubu biri gukorwa vuba na bwangu.

Ibizavugururwa kuri Stade ya Huye kugira ngo Amavubi azahakirire Sénégal

Ubwatsi bwa Stade ya Huye ntabwo CAF yabushize amakenga, byabaye ngombwa ko bufatwaho buke bukajya gusuzumwa ubuziranenge, igisubizo ntikiratangwa.

CAF itegeka ko ikibuga kigomba kuba gifite ibara ry’icyatsi, imirongo igaragara neza mu ibara ry’umweru kandi cyorohera abakinnyi bose kukirukamo.

Amazamu ya Stade ya Huye birasaba ko agomba kuba yimurwa byoroshye kandi akaba ari hafi ku buryo ku munsi w’umukino ashingwa mu myobo bitagoranye.

Intebe zicarwaho n’abasimbura ndetse n’abandi bari muri tekinike, zigomba kuba ziri ahantu hatwikiriye neza kandi hegereye ikibuga kiri
gukinirwamo.

Amatara ya Stade ya Huye agomba kuba amurika neza ku mikino ikinwa nijoro ndetse akaba atajya munsi ya Lux 1200 z’urumuri arekura kandi ikibuga cyose kigaragara neza.

Kuri buri muryango winjira n’usuhoka hagomba kuba hari amagambo ahanditse asobanurira abafana mu rurimi bumva n’igice bicayemo.

Imiryango minini yinjira muri Sade igomba kuba iyobora abayigana mu buryo bwumvikana ndetse hanagagazwa igice umuryango werekezamo abantu.

Aho abanyamakuru binjirira n’aho bakorera hagomba kuba hari ibyapa bihagaragaza kandi hakaba hari ibikenerwa byose bituma abanyamakuru
bakora neza.

Bimwe mu bisabwa aho abanyamakuru bakorera, hari aho gucomeka mudasobwa zabo, internet yihuta no kuba hashyizwe lisiti z’amakipe agiye gukina.

Muri Stade zifite ubushobozi buhambaye usanga hari na televiziyo ishobora kurohereza umunyamakuru kureba mu mashusho agenjwe buhoro (Slow Motions) icyabaye mu kibuga.

Stade ya Huye kandi iri mu zisabwa kuba hari ibirango byerekana ahakorerwa ubutabazi n’ubuvuzi ku buryo abafana bashobora kuhagana bitagoranye.

Stade yubatse nk’uko Stade ya Huye ya imeze (Barbourfields Stadium) igomba kongeramo imisarane itanu yicarwaho mu rwambariro.

Bene izi Stade kandi zirasabwa kuba zifitemo igitanga gikorerwaho masaje (Massage Table), urubaho rw’amayeri rukoreshwa n’abatoza basobanurira abakinnyi imikinire n’amakaramu akoreshwa.

Iki cyumba kandi kigomba kuba kirimo uburyo butuma hazamo umuyaga mwiza uvuye mu byuma byabugenewe (air-conditioning).

Stade zubatse nk’iya Huye zirasabwa kugira icyumba gipimirwamo ibiyobyabwenge bikoreshwa muri siporo, kirimo ibisabwa byose birimo TV, ibitanga umuyaga mwiza, ubwiherero buri aho hafi, kandi bikaba atari buri wese wemerewe kuhinjira.

Stade ya Huye igomba kuzaba ifite aho abanyacyubahiro bashobora gufatira ikawa igice cya mbere cy’umukino kirangiye kandi hakaba harimo intebe zitajya zimurwa ngo zijyanwe ahandi.

Stade ya Huye irasabwa kuba ifite ibyicaro by’abafana biriho nimero ndetse inzego zishinzwe imyubakire zikabanza gukirikirana ishyirwaho rya nimero.

Nyuma yo gushyiramo izo nimero, icyo kigo gitanga raporo igaragaza umubare ntarengwa Stade ifitiye ubushobozi bwo kwakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa