Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimiye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, nyuma y’icyemezo cyo gukuraho ibihano byari byafatiwe rutahizamu w’Amerika, Folarin Balogun, bityo akemererwa gukina umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Isi uzahuza Amerika n’u Bubiligi.
Balogun yari yeretswe ikarita itukura mu mukino Amerika yasezeyemo Bosnia&Herzegovina, nyuma yo gukandagira ku kagombambari ka Tarik Muharemovic. Uwo mwanzuro wafashwe nyuma yo gusuzuma amashusho hifashishijwe VAR, nubwo umutoza Mauricio Pochettino n’abakinnyi ba Amerika bavugaga ko uwo mukinnyi atari agamije gukomeretsa uwo bahanganye.
Nk’uko amategeko y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe amategeko y’umupira w’amaguru (IFAB) abiteganya, avuga ko ikarita itukura ihita ituma umukinnyi ahagarikwa umukino umwe, kandi ubusanzwe ntibijuririrwa.
Ku Cyumweru nijoro FIFA yatangaje ko ibihano bya Balogun bihagaritswe mu gihe cy’igerageza kingana n’umwaka umwe, bivuze ko azaba yemerewe gukina umukino uzahuza Amerika n’u Bubiligi. FIFA ntiyasobanuye impamvu yihariye yatumye ifata uwo mwanzuro.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio, yari yasabye FIFA gukuraho iyo karita itukura, avuga ko Amerika yarenganyijwe.
Donald Trump, usanzwe afitanye umubano wa hafi na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yahise yandika ku rubuga rwe Truth Social ashima icyo cyemezo, agira ati "Murakoze FIFA kuba mwakoze igikwiye mukosora akarengane gakomeye." Ibiro bya Perezida wa Amerika (White House) na byo byagaragaje ko bishyigikiye uwo mwanzuro.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko Trump yaba yaranavuganye na Perezida wa FIFA amusaba gusuzuma icyo gihano cyari cyafatiwe Balogun.
Ku rundi ruhande, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bubiligi (RBFA) ryamaganye bikomeye uwo mwanzuro, rivuga ko utunguranye kandi unyuranyije n’amategeko agenga Igikombe cy’Isi cya 2026.
RBFA ryatangaje ko rigiye gusuzuma inzira zose zemewe n’amategeko kugira ngo rirengere uburenganzira bw’amakipe yose ari muri iri rushanwa no kurinda ihame ry’ubutabera mu mupira w’amaguru.
Umutoza w’u Bubiligi, Rudi Garcia, na we yanenze icyo cyemezo mu buryo buzimije, yagize ati "Sinarinzi ko mu Gikombe cy’Isi tariki ya 5 Nyakanga yahindutse iya 1 Mata, umunsi uzwiho kubeshya."
Nubwo ari ubwa mbere FIFA ikuyeho igihano cyaturutse ku ikarita itukura mu Gikombe cy’Isi, si ubwa mbere ikoresheje ubu buryo. Mbere y’iri rushanwa, Cristiano Ronaldo yahagaritswe imikino itatu mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, ariko FIFA iza guhagarika imikino ibiri yari isigaye, bituma abasha gukina kuva ku mukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi.
Abakinnyi barimo Nicolás Otamendi wa Argentine na Moisés Caicedo wa Ecuador na bo baherukaga kungukirwa n’icyemezo nk’icyo, bituma bemererwa gukina imikino ya mbere y’Ibikombe by’Isi by’ibihugu byabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *