Ubudage bwatwaye igikombe cy’isi giheruka, bunaniwe kurenga amatsinda y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kiri kubera mu Burusiya nyuma yo gutsindwa na Koreya y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wa 3 wo mu itsinda F.
Abadage batsinzwe na Koreya ibitego 2-0 bya Kim-Young Gwon na Son-Heung Min mu minota 6 yongeweho nyuma y’aho iminota 90 y’umukino yarangiye ari 0-0,bahita basezererwa cyane ko Sweden yari ifite amanota 3 yanyagiye Mexico yari iya mbere n’amanota 6 ibitego 3-0,zombi zihita zikomeza mu mikino ya 1/16 cy’irangiza.
Ubudage bwatwaye igikombe cy’isi 2014 busezerewe mu matsinda
Ubudage bwatwaye igikombe mu mwaka wa 2014, bunaniwe gukuraho agahigo kabi kamaze iminsi koreka amakipe ashaka kwisubiza igikombe cy’isi aho mu mwaka wa 2002 Ubufaransa bwasezerewe mu matsinda kandi bwari bufite igikombe cy’isi cya 1998,mu mwaka wa 2010 Ubutaliyani bwasezerewe mu matsinda kandi bwari bufite igikombe cy’isi 2006 ndetse na Espagne yasezerewe mu gikombe cy’isi 2014 kandi yari yaratwaye icya 2010.
Ni ubwa mbere Ubudage busezerewe mu matsinda y’igikombe cy’isi mu myaka 80 bumaze bucyitabira, ndetse bubaye ubwa nyuma mu itsinda F n’amanota 3 n’umwenda w’ibitego 2.
Gusezererwa k’Ubudage ntabwo bikwiriye gutungurana kuko bwatangiye igikombe cy’isi buri hasi ndetse ba rutahizamu babwo basaga n’abadahari cyane ko kubona igitego byabaga ari intambara ikomeye.
Sweden niyo iyoboye itsinda F n’amanota 6 n’ibitego 3,ikurikiwe na Mexico nayo ifite amanota 6 n’umwenda w’igitego 1 mu gihe Koreya ibaye iya 3 n’amanota 3.
Ibitekerezo
Nibitahire uburiye umubyizi mukwe ndakwabatabigenje
nibumve uburibwe batunyujijemo 2014 batinda Argentina, ole ola Argentina