Umutoza Hansi Flick watozaga u Budage yamaze kwirukanwa kuri aka kazi, nyuma yo gutsindwa n’u Buyapani 4-1 mu mukino wa gicuti wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.
Siwe gusa kuko n’abari bamwungirije Marcus Sorg na Danny Röhl nabo birukanwe kubera umusaruro mubi.
Mu gihe haburaga amezi icyenda ngo bwakire Euro 2024,Ubudage bwirukanye Hansi Flick nyuma y’aho kuwa gatandatu atsinzwe n’Ubuyapani ibitego 4-1, nkuko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu budage (DFB) ku cyumweru.
Flick abaye umutoza wa mbere kandi wenyine w’Ubudage mukuru wirukanwe kuva uyu mwanya washyirwaho mu 1926.
Umuyobozi w’imikino mu Ishyirahamwe rya ruhago mu Budage, Rudi Voeller, watoje iyi kipe ikagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2002 igatsindwa na Brazil ibitego 2-0,niwe uratoza by’agateganyo umukino w’Ubufaransa wo kuwa Kabiri i Dortmund.
U Budage mu mikino itanu buheruka gukina bwatsinzwe ine(4) bunganya umwe(1) ndetse bwasezerewe mu matsinda mu gikombe cy’isi cya 2022.
Ibihuha biratangaza ko Jurgen Kloop atekerezwaho kuba yatoza igihugu cye muri EURO 2024 akabifatanya n’ikipe ya Liverpool.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *