skol
Kigali

Ubufaransa: Abafana binjiye mu kibuga gukubita abakinnyi b’ikipe bari bahanganye umukino urasubikwa

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 August 2021

Abafana b’ikipe ya OGC Nice yo mu Bufaransa bakoze amahano batera amacupa menshi umukinnyi wa Olympique de Marseille witwa Dimitri Payet ubwo yari agiye gutera koloneri undi arayafata arayabasubiza niko gusohoka muri stade baza mu kibuga kumukubita na bagenzi be.

Ubwo Nice yari imaze gutsinda igitego 1-0 cya Kasper Dolberg,abakinnyi ba Marseille bagerageje gukoresha imbaraga ngo bishyure aribwo uyu Dimitri Payet yajyaga gufata umupira ngo atere koloneri igikundi cy’abafana ba Nice gifata amacupa gitangira kuyamutera nawe arayafata arabasubiza benshi bahita baza mu kibuga kumukubita we na bagenzi be.

Aba bafana bo ku kibuga cya Allianz Riviera bateje aka kavuyo ku munota wa 74 w’umukino byatumye unasubikwa bakimara kwinjira mu kibuga basunitse ibyapa bakanasunika abashinzwe umutekano.

Umutoza Jorge Sampaoli yagaragaye ari gushaka kurwana ndetse we na bagenzi be bakubise abafana aho hari amakuru ko umwungirije yafashe umufana aramukubita bikomeye.

Mu byumweru 2 bishize nabwo,umukino wa Marseille na Montpellier warahagaze gato nyuma y’aho abafana bateye amacupa ikipe ya Marseille birangira umukinnyi wayo Valentin Rongier yangiritse umunwa.

Nyuma y’ubu bushyamirane abashinzwe uyu mukino basabye ko usubukurwa ariko abakinnyi ba Marseille banga gukina baterwa mpaga.

Umusifuzi yahamagaye abakinnyi mu kibuga haza aba Nice gusa ariko aba Marseille banga kugaruka byatumye iterwa mpaga.

Abakinnyi ba Marseille barimo Luan Peres, Matteo Guendouzi na Dimitri Payet bakomerekejwe n’aba bafana.

Perezida wa Marseille, Pablo Longoria yavuze impamvu banze gukina ati “Twanze gusubira gukina kubera umutekano w’abakinnyi bacu.Iyi ni inshuro ya 2 bibaye kuko no kuri Montpellier byabaye twemera gukina.Umusifuzi yatubwiye njye na Sampaoli ko umutekano utizewe.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Messi yahishuye amakipe aha amahirwe yo kugora PSG muri UEFA Champions...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukinira PSG, Lionel Messi, yashyize...
14 October 2021 0

Ombolenga agiye kumara ukwezi kose adakinira APR FC

Omborenga Fitina, umunyarwanda ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira muri APR...
14 October 2021 0

Wa munya Brazil waje gukinira Rayon Sports yavuze intego ikomeye imuzanye...

Rutahizamu ukomoka muri Brazil,Chrismar Malta Soares,waje gukinira Rayon...
14 October 2021 1

Agnes Tirop wahagarariye Kenya mu mikino Olimpike i Tokyo yiciwe mu rugo...

Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya biri kuvuga cyane ku rupfu rwa...
13 October 2021 0

N’golo Kante yakoze ku mutima abakozi bo muri Resitora yagiye gufatiramo...

N’golo Kante yongeye kwerekana ko ari we mukinnyi wicisha bugufi kurusha...
13 October 2021 0

Edinson Cavani yasabwe gukora ikintu gikomeye kubera Cristiano...

Rutahizamu Edinson Cavani yasabwe kuva muri Manchester United kubera ko...
13 October 2021 0