skol
fortebet

Ubufaransa bwabaye igihugu cya kabiri cyegukanye UEFA Nations League

Yanditswe: Monday 11, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu mupira w’amaguru niyo yegukanye igikombe cya UEFA Nations League,gikinwa n’ibihugu byo ku mugabane w’I Burayi,nyuma yo gutsinda Esipanye ibitego 2-1 i Milan mu Butaliyani.
Iki gikombe cyatwawe na Portugal ku nshuro ya mbere,cyatwawe n’Ubufaransa ku nshuro ya kabiri nyuma yo kwitwara neza mu gice cya kabiri.
Aya makipe yombi yari ku rwego rwo hejuru ariko Ubufaransa bwarangije bwigaragaje cyane bunatahukana intsinzi.
Ikipe ya Espagne niyo yafunguye amazamu bwa (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu mupira w’amaguru niyo yegukanye igikombe cya UEFA Nations League,gikinwa n’ibihugu byo ku mugabane w’I Burayi,nyuma yo gutsinda Esipanye ibitego 2-1 i Milan mu Butaliyani.

Iki gikombe cyatwawe na Portugal ku nshuro ya mbere,cyatwawe n’Ubufaransa ku nshuro ya kabiri nyuma yo kwitwara neza mu gice cya kabiri.

Aya makipe yombi yari ku rwego rwo hejuru ariko Ubufaransa bwarangije bwigaragaje cyane bunatahukana intsinzi.

Ikipe ya Espagne niyo yafunguye amazamu bwa mbere ku munota 64 ku gitego cyatsinzwe na Mikel Oyarzabal nyuma y’aho Ubufaransa bwari bumaze guhusha amahirwe bwari bubonye.

Ubufaransa bwahise buzamukana umupira nta gutinda buhita bwishyura iki gitego ku munota wa 66 gitsinzwe na Karim Benzema,ku mupira mwiza yateye mu nguni y’izamu yo hepfu,umunyezamu Unai Simon akora ku mupira ariko werekeza mu nshundura.

Espagne igizwe n’abakinnyi bakiri bato ariko b’abahanga,yaje kunanirwa kwihagararaho bituma ku munota wa 80 itsindwa igitego cya kabiri cyinjijwe na Kylian Mbappe ku mupira yahawe bisa n’aho yaraririye asigarana n’umunyezamu wenyine aba nk’umucenga anyuza umupira munsi y’amaboko ye werekeza mu nshundura.

Kugeza na nubu benshi baracyemeza ko Ubufaransa bwibiwe iki gitego kuko amafoto n’amashusho agaragaza ko Kylian Mbappe yari yaraririye ariko VAR yari ihagazweho n’umusifuzi Stuart Attwell yemeza ko ari igitego.

Iminota yakurikiyeho yabaye ishyiraniro ku Bufaransa bwugarijwe bikomeye cyane na Espagne ndetse umunyezamu wabwo Hugo Lloris akuramo ibitego 2 byabazwe birimo ishoti rya Mikel Oyarzabal na Yeremy Pino.

Espagne yasatiriye Ubufaransa bikabije mu minota 5 yongewe kuri 90 ariko ntiyabasha kubona amahirwe yo kwishyura byatumye itakaza iki gikombe cyakinwaga ku nshuro ya 2.

Espagne yahagaritse Ubutaliyani bwari bumaze imikino 37 budatsindwa ibutsinda ibitego 2-1,yagaragaje ko ari ikipe ikomeye yo kwitonderwa kuko yayoboye uyu mukino muri rusange ndetse ihusha uburyo bwinshi bwari kubyara ibitego.

Iyi ntsinzi y’Ubufaransa,yabugabanyirije umubabaro bwari bumaranye iminsi nyuma yo gukurwamo rugikubita n’Ubusuwisi mu mikino ya Euro 2020.

Antoine Griezmann yabaye umukinnyi wa 9 w’Ubufaransa wakinnye imikino 100 mu gihe Sergio Busquets yatowe nk’umukinnyi witwaye neza.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa