Ubukwe bw’igikomangoma cya Norvège n’umupfumu bwatangiye nyuma y’igihe babwamagana
Yanditswe: Friday 30, Aug 2024

Ibirori by’ubukwe bw’igikomangoma Märtha Louise cya Norvège/Norway n’umupfumu w’Umunyamerika Durek Verrett, byatangiye muri icyo gihugu cyo mu majyaruguru y’Uburayi nyuma y’igihe kinini budashyigikiwe.
Ku wa kane tariki 29 Kanama 2024, nibwo abatumiwe babarirwa mu magana bageze mu mujyi wa Alesund mu burengerazuba bwa Norway mu “guhura no kuramukanya”
Kuri uyu wa Gatanu nibwo bafashe urugendo berekeza mu mujyi wa Geiranger mu nyanja berekeza mu mujyi wa Geiranger aho kuri gahunda y’ubukwe handitse ko abatumiwe bazafatira ifunguro rya saa sita mu bwato ,bitegeye imisozi myiza.
Biravugwa ko abo mu muryango w’ubwami bwa Norway bari bwitabire ubu bukwe, ibyamamare kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga, ndetse na Cynthia Bailey uzwi mu biganiro kuri televiziyo muri Amerika.
Ibinyamakuru muri Norvège bivuga ko abatumiwe basabwe kudakoresha telephone zabo cyangwa camera mu birori cyangwa kugira ikintu bashyira ku mbuga nkoranyambaga. Ibinyamakuru byaho byose nabyo birahejwe.
Igikomangoma Märtha Louise w’imyaka 52 na Derek Verrett w’imyaka 49 batangaje ko bakundana kandi biyemeje kubana muri 2022.
Märtha – imfura mu bana babiri b’Umwami wa Norvège – mbere yari yarashakanye n’umunyabugeni witwaga Ari Behn, babyaranye abana batatu. Batandukanye muri 2017. Behn, wigeze kuvuga ko yari afite uburwayi bw’agahinda gakabije, yapfuye kuri Noheli muri 2019.
Mu gihe cy’imyaka myinshi Märtha Louise yagiye avugwa cyane ko akoresha imiti n’imyuka idasanzwe.
Muri 2002 yatakaje izina ry’icyubahiro ry’ibwami kugira ngo yemererwe gutangira business ye bwite.
Muri 2007, yatangaje ko ari ‘umupfumu’ ubona ibizaba, kandi kugeza muri 2018 yari afite ishuri aho yavugaga ko yigisha “kurema ibitangaza” no kuvugana n’abamalayika.
Bwa mbere ubwo byatangazwaga ko bagiye kubana, ikinyamakuru NRK cya leta ya Norway cyavuze ko Durek yari kuza kuba mu muryango w’ibwami ariko ntahabwe izina ry’ubwami.
Ubu bivugwa ko we na Märtha Louise baguze inzu ahandi hantu muri Norway.
Muri 2022 byatangajwe ko Umwami Herald wa Norvège yategetse ko Märtha Louise asubizwa izina rye n’icyubahiro by’ibwami, ariko ko atemerewe kubikoresha mu bikorwa bye by’ubucuruzi.
Icyo gihe byatangajwe kandi ko Umwami Herald yabwiye abanyamakuru ko Durek ari “umugabo mwiza” kandi we n’umukobwa we bishimye n’ubwo bwose “bari mu bihe” bikomeye [byo kunenga umubano wabo].
Umwami kandi yasubiyemo avuga ngo “twemeranyijwe kutemeranya” ku bijyanye n’ibyo ibwami batemera kuri aba bombi n’umubano wabo.
Umwami Herald w’imyaka 88 yimye ingoma mu 1991 kandi ni umwe mu bami bamaze igihe kinini ku ngoma i Burayi.
Mu bukwe bw’umukobwa we bugiye kuba, abaturage muri iki gihugu ntibishimiye ko ibinyamakuru byaho byabujijwe kubukurikirana kuko iyi ‘couple’ yasinye amasezerano na Hello! magazine igahabwa umwihariko wo kubukurikirana.
Ibi bivuze ko abaturage ba Norway batazamenya cyangwa ngo babone amafoto y’ubu bukwe, keretse gusa nibagura icyo kinyamakuru.
Igikomangoma Märtha Louise ni imfura y’Umwami Herald kandi ni uwa kane mu baragwa b’ingoma. Musaza we muto Haakon, ni we biteganyijwe ko azaragwa ingoma na se.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *