skol
Kigali

Uburusiya bwambuwe kwakira umukino wa nyuma wa Champions League 2022

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 February 2022

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika bibitangaza ngo Uburusiya bwambuwe kwakira umukino wa nyuma wa Champions League 2022 nyuma yo gutera igihugu cya Ukraine.

Byari biteganyijwe ko umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru ku makipe yabaye aya mbere iwayo I Burayi uzabera i St Petersburg ku ya 28 Gicurasi, ariko inteko nyobozi ya UEFA yaje kotswa igitutu cyo gushaka undi mujyi wakwakira iyi mikino nyuma y’uko perezida w’Uburusiya Vladimir Putin agabye igitero simusiga kuri Ukraine.

AP iratangaza ko uyu mukino utazabera mu Burusiya nk’uko byari biteganyijwe ndetse inama izabyemeza iraba kuri uyu wa Gatanu.

Amakuru aravuga ko UEFA iri gukurikiranira hafi ibiri kuba hagati ya Ukraine n’Uburusiya kuva mu byumweru bishize, none hafashwe icyemezo cyo kwimura uyu mukino wa nyuma kuri Stade Krestovsky,izwi kandi ku izina rya Gazprom Arena, i Saint-Peterburg.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ikibuga kizakira umukino wa nyuma wa Champions League 2022 ariko biravugwa ko Stade ya Wembley cyangwa Stade ya Tottenham Hotspur zifuza kwakira uyu mukino.

Kuri uyu wa Gatatu,ibimodoka bya gisirikare by’Uburusiya byambutse umupaka byinjira mu duce twa Ukraine twa Chernihiv na Sumy turi mu majyaruguru, hamwe no muri Luhansk na Kharkiv mu burasirazuba, nk’uko bivugwa n’ibiro DPSU bishinzwe imipaka ya Ukraine.

DPSU ivuga ko ibi byabanjirijwe n’ibikorwa byo kurasa imizinga ku butaka bwa Ukraine ndetse bigakomeretsa bamwe mu bakozi bo ku mipaka.

Iki kigo cyavuze ko abarinda umupaka hamwe n’ingabo za Ukraine barimo "gufata ingamba zo guhagarika umwanzi".

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

"...ubu imikino tuzayakira"-Minisitiri w’Intebe avuga ku gukinira imikino...

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard,yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru...
18 May 2022 0

Masudi Djuma yarwanye n’umukinnyi we bose bahabwa ibihano bikarishye

Umutoza Masudi Irambona Djuma ufite izina rikomeye mu mupira w’amaguru muri...
18 May 2022 0

Reba ubwiza bwa Hoteli Real Madrid izacumbikamo mu Bufaransa igihe gukina...

Ikipe ya Real Madrid ntizacumbika i Paris ku mukino wa nyuma wa UEFA...
18 May 2022 0

"Mushimishe abanyarwanda nkuko ingabo zacu zibikora" - Lt Gen Mubarakh...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Gicurasi 2022, umuyobozi wa...
18 May 2022 0

Rwarutabura ufana Rayon Sports yakoze impanuka atabarwa ku isonga n’abafana...

Rwarutabura uzwi cyane nk’umufana Ukomeye wa Rayon Sports yakoze impanuka...
18 May 2022 0

Biniam Girmay wakinnye Tour du Rwanda 2019 yakoze andi mateka atarakorwa...

Umunya Eritrea,Biniam Girmay yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere...
17 May 2022 0