Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri ukinira ikipe ya APR FC ntiyagaragaye ku myitozo yo ku munsi w’ejo taliki 05 Nzeri uyu mwaka kubera ikibazo cy’uburwayi bwo mu nda yari afite.
Amakuru dukesha urubuga rwa Interineti rw’ikipe ya APR FC ni uko uyu musore kuba ataragaragaye mu myitozo yo ku munsi w’ejo iyi kipe ya APR FC yakoze ari uko yari arwaye nkuko n’uyu musore yabitangarije uru rubuga.
Yagize ati “Ndaribwa munda ariko nagiye kwa muganga bampa imiti ubu ndimo kuyinywa nizeye ko ntazatinda (…)
Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri ukinira ikipe ya APR FC ntiyagaragaye ku myitozo yo ku munsi w’ejo taliki 05 Nzeri uyu mwaka kubera ikibazo cy’uburwayi bwo mu nda yari afite.
Amakuru dukesha urubuga rwa Interineti rw’ikipe ya APR FC ni uko uyu musore kuba ataragaragaye mu myitozo yo ku munsi w’ejo iyi kipe ya APR FC yakoze ari uko yari arwaye nkuko n’uyu musore yabitangarije uru rubuga.
Yagize ati “Ndaribwa munda ariko nagiye kwa muganga bampa imiti ubu ndimo kuyinywa nizeye ko ntazatinda nimara imiti ndizera ko nzaba nakize nizeye ko nzagaruka ntatinze.”
Imyitozo yo ku munsi w’ejo,yakozwe n’abakinnyi bose b’iyi kipe uretse uyu Hakizimana Muhadjiri aho yabereye kuri sitade ya Kicukiro aho ikorera nkibisanzwe.
Ikipe ya APR FC yatangiye shampiyona itsinda ikipe ya Sunrise ibitego 2-0 birimo kimwe cy’uyu musore,iri kwitegura umukino wa Marines FC izakurikizaho iyi shampiyona nisubukurwa mu cyumweru gitaha.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *