skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwasabiye igihano gikomeye abari abakozi ba APR FC bashinjwa amarozi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 15, Sep 2023

Ubushinjacyaha bwasabiye igihano gikomeye abari abakozi ba APR FC bashinjwa amarozi

Sponsored Ad

skol

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabiye abantu bane barimo abakozi ba APR FC batatu (abasirikare n’umusivile umwe), gufungwa imyaka itatu ku bw’icyaha cyo gucura umugambi wo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Aba bakurikiranywe n’ubutabera ni Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team Manager na Maj Dr Erneste Nahayo wari Umuganga w’Ikipe. Dosiye yabo irimo kandi Mupenzi Eto’o wari ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi muri APR FC n’undi muturage witwa Bizimana Bilali.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo bitabye urukiko, hanzurwa ko umwanzuro uzasomwa ku wa 13 Ukwakira 2023.

Amakuru avuga ko bacuze umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu byo kunywa mu mutobe kugira ngo bizabace intege mu mukino.

Muri uyu mukino Ikipe y’Ingabo yatsinze Urucaca ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Abaregwa bose n’abunganizi babo bemera ibikorwa bigize ibyo baregwa ariko ntibemera inyito y’icyaha. Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka itatu n’amande y’ibihumbi 500 Frw.

Muri Gicurasi 2023 nibwo haje amakuru y’uko abakozi batatu ba APR FC, Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.

Inkuru zavugaga byinshi bitandukanye harimo ko bashobora kuba barashimuswe umuganga gakondo w’umurundi wari mu Rwanda aho ngo yarimo afasha Kiyovu Sports kuba yatsinda.

Ibyo byose nubwo byavugwaga ariko ubuyobozi bwa APR FC bwari butaravuga ikintu aba bantu bafungiwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 13 Nzeri 2023, Umuyobozi w’iyi kipe, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko ibyo aba bakozi batatu bakurikiranyweho bifitanye isano n’ibyo Perezida Kagame aheruka kugarukaho by’ikoreshwa ry’amarozi.

Ati “Ibijyanye n’abafunzwe, itangazo ry’ikipe muvuga ngo tutakoze, no kubafunga ni ikigaragaza ko hari icyo twabikozeho. Muravuga ngo ubuyobozi bwa APR FC ntibwabafunze, ni gute se butabafunze? Ibindi twareka ubutabera bugakora akazi kabwo. Barafunze kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi. Iby’ibyo kurya, ibyo ntabyo nzi."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa