skol
fortebet

Ubushuti bwa Lionel Messi na Sergio Ramos bwaranze na nyuma yo guhurira muri PSG

Yanditswe: Sunday 14, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko Lionel Messi na Sergio Ramos ’atari inshuti zikomeye’ mu rwambariro rwa Paris Saint-Germain nyuma y’imyaka myinshi bahangana muri Espagne.

Sponsored Ad

Messi wahoze akinira ikipe ya Barcelona hamwe na Ramos wahoze akinira Real Madrid bombi bageze mu ikipe y’igihangange ya PSG ikina Ligue 1, mu mpeshyi.

Aba bombi banze gushyira hasi icyabatandukanyaga ndetse ngo umwuka wo gushyamirana wabaranze ubwo babaga bahanganye muri za El Clasico wanze gushyira.

Avuga ku mibanire yabo yananiranye, hari umuntu wahaye amakuru L’Equipe ati: "Ntushobora guhanagura imyaka 10 ya Clasicos gutyo gusa."

Byavuzwe ko aba bombi ari bahuje ’urugwiro’ ariko ko batigeze bagirana ubucuti mu murwa mukuru w’Ubufaransa.

Inshuti magara za Messi muri iyi kipe ngo ni abenegihugu be barimo Leandro Paredes na Angel di Maria.

Uyu munya Argentine kandi n’inshuti ya Neymar bahoze bakinana muri Barca winjiye muri PSG avuye muri Barca muri 2017.

Messi amaze gukina imikino umunani muri PSG kugeza ubu, yatsinze ibitego bitatu ku ruhande rwa Mauricio Pochettino.

Hagati aho, Ramos ntaragaragara na rimwe muri iyi kipe yo mu Bufaransa kuko imvune zamubujije kuyikinira.

Uyu mukinnyi wo hagati mu bwugarizi wo muri Espagne yatangiye imyitozo hamwe na PSG mu ntangiriro ziki cyumweru, nyuma y amezi ane asinye amasezerano yo kwinjira muri iyi kipe.

Uyu mugabo wahoze akinira Real Madrid yifatanije na bagenzi be batari mu mikino mpuzamahanga mu gihe bitegura umukino wabo wa Ligue 1 na Nantes ku ya 20 Ugushyingo.

Habayehoguhwihwiswa ko amasezerano ya Ramos i Parc des Princes ashobora no guseswa.

Ariko iki gitekerezo cyamaganiwe kure n’umuvandimwe wa Sergio Ramos,Rene Ramos, wabwiye El Mundo ati: "Sergio ntabwo ateganya gusezera cyangwa kurenga ku masezerano.

"Nta gushidikanya kuri Sergio. Ni ikibazo cy’umubiri, azakina igihe abishoboye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa