skol
fortebet

Ubutaliyani bwabuze itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi ku nshuro ya 2 yikurikiranya

Yanditswe: Friday 25, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kwegukana Euro 2020 mu mpeshyi ishize, Ubutaliyani bwananiwe kujya mu gikombe cy’isi 2022 nyuma yo gutsindwa na North Macedonia igitego 1-0 mu mikino ya kamarampaka yo kwerekeza muri Qtar.
Nubwo bateye amashoti 32 kuri 4 ya Macedonia y’Amajyaruguru,Abataliyani ku nshuro ya 2 yikurikiranya bananiwe kujya mu gikombe cy’isi.Amashoti agana mu izamu Bwateye 5 kuri 2 ya North Macedonia.
Igitego cya Aleksandar Trajkovski ku munota wa kabiri w’inyongera kuri 5 bari bashyizeho nyuma y’iminota (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kwegukana Euro 2020 mu mpeshyi ishize, Ubutaliyani bwananiwe kujya mu gikombe cy’isi 2022 nyuma yo gutsindwa na North Macedonia igitego 1-0 mu mikino ya kamarampaka yo kwerekeza muri Qtar.

Nubwo bateye amashoti 32 kuri 4 ya Macedonia y’Amajyaruguru,Abataliyani ku nshuro ya 2 yikurikiranya bananiwe kujya mu gikombe cy’isi.Amashoti agana mu izamu Bwateye 5 kuri 2 ya North Macedonia.

Igitego cya Aleksandar Trajkovski ku munota wa kabiri w’inyongera kuri 5 bari bashyizeho nyuma y’iminota 90 nicyo cyashegeshe Abataliyani bari imbere y’Abafana babo i Palermo.

Iyi kipe yafatwaga nk’intsina ngufi izakina na Portugal i Porto ku wa kabiri mu rwego rwo gushaka amahirwe ya nyuma yo kwerekeza muri Qatar mu Gushyingo uyu mwaka.

Ikipe ya Roberto Mancini yavugirijwe induru cyane n’abafana bayo nyuma yo gutsindwa bivuze ko Ubutaliyani bugomba gutegereza byibuze 2026 kugira ngo buzongere gukina gikombe cyisi.

Icyo gihe, hazaba hashize imyaka 12 Azzurri ititabira iri rushanwa rikomeye ry’umupira w’amaguru ku isi nyuma yo kunanirwa kujya mu ryo muri 2018, nabwo itsindiwe ku mukino wa kamarampaka.

Giorgio Chiellini yabwiye RAI ati: "Biragoye kubisobanura, birababaje cyane."

"Twakinnye neza ariko tunanirwa gutsinda igitego. Twakoze amakosa kuva muri Nzeri kandi twarayishyuye. Turababaye cyane."

Ubutaliyani nkuko byari byitezwe bwayoboye umukino nkuko byagenze mu mikino iheruka ariko kubyaza umusaruro amahirwe bwabonye byanze burundu.

Ubutaliyani bwakabaye bwabonye igitego ku munota wa 30 ubwo Domenico Berardi yahawe umupira numunyezamu Stole Dimitrievski ntiyamukosora.

Uyu mukinnyi ukinira Sassuolo, wari uhagaze neza muri iyi shampiyona mu ikipe ye, yateye uwo mupira uruhukira mu maboko ya Dimitrievski.

Cyari igitutu gikomeye ku bakinnyi b’Ubutaliyani kuko abafana babo bari babamereye nabi ngo bashake igitego cyane ko bapfushaga ubusa amahirwe akomeye yo gutsinda babonye.

Abo bafana bari ku birenge basuhuza intwari y’Ubutaliyani hasigaye iminota irindwi ngo baruhuke, ariko ni uko Alessandro Florenzi yabujije Darko Churlinov guha Makedoniya y’Amajyaruguru igitego cyiza nyuma yo guturika mu mwanya ukomeye wo gutsinda.

Berardi yarebye iterabwoba rikomeye mu Butaliyani maze yegera inshuro eshatu mu minota itanu n’igice cya kabiri cy’igice cya kabiri, abanza gukubita ishoti ridakomeye kuri Dimitrievski mbere yo kuzunguruka irindi nyuma y’amasegonda make.

Naho umusore wimyaka 27 yari afite umutwe mumaboko kumunota wa 58 ubwo nyuma yo kuzunguruka neza mumahirwe yo kurasa yamenaguye ukuguru kwiburyo budakomeye.

Ubwo umukino wasaga nkaho werekeza muminota 30 y’inyongera,Trajkovski wahoze akinira Palermo, yaje kuroba neza Gianluigi Donnarumma,igitego cya North Macedonia kiba kirinjiye,giteza umutingito ukomeye ku mupira w’amaguru mu Butaliyani.

Ku rundi ruhande,Portugal yari hasi mu mikinire yatsinze Turkia ibitego 3-1 mu mukino wayigoye cyane mu gice cya kabiri ariko yihagararaho.

Portugal yatangiye iri hejuru mu mukino byatumye Otavio afungura amazamu ku munota wa 15.Bidatinze Diogo Jota ashyiramo icya kabiri ku wa 42.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Mu gice cya kabiri ibintu byahinduye isura,Turkia iza imeze nabi cyane byatumye rutahizamu Burak Yilmaz ashyiramo igitego cya mbere ku munota wa 66.

Mu minota ya nyuma,Turkia yabonye penaliti nyuma y’ikosa Fonte yakoreye Unal ariko Burak Yilmaz awutera mu kirere.

Portugal yari yatinze gusimbuza yaje kwinjiza abakinnyi barimo kizigenza Rafael Leao wahinduye umukino bigaragara ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego cya 3 ku munota wa 90 cyatsinzwe na Matheuz Nunes.

Gareth Bale yahaye itike Wales ku bitego 2-1 yatsinze wenyine basezerera Autriche ya David Alaba.Sweden mu minota 120 y’umukino yasezereye Czech Republic iyitsinze igitego 1-0.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa