skol
fortebet

Ubutaliyani bwageze ku mukino wa nyuma wa EURO 2020

Yanditswe: Wednesday 07, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani yageze ku mukino wa nyuma wa Euro 2020 nyuma yo gutsinda Espagne kuri penaliti 4-2 nyuma y’aho mu minota 120 yose amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 muri ½ cy’irangiza.

Sponsored Ad

Ubutaliyani bwaherukaga gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa Euro 2012 na Espagne ibunyagiye ibitego 4-0,bwihoreye burayibabaza muri ½ cy’irushanwa ry’uyu mwaka iyisezerera kuri penaliti 4-2.

Muri uyu mukino Espagne yaruhije cyane Ubutaliyani ariko buyitanga kwinjira mu mukino kuko bwabonye igitego ku munota wa 60 gitsinzwe na Federico Chiesa nyuma y’umupira wananiwe gukurwa imbere y’izamu na Aymeric Laporte.

Umutoza wa Espagne akimara gutsindwa igitego yahise yinjiza mu kibuga rutahizamu Alvaro Morata asimbura Ferran Torres ku munota wa 62.

Uyu rutahizamu Morata wa Juventus yongereye imbaraga mu busatirizi bwa Espagne yakinaga neza ariko yananiwe gutsinda igitego,birangira anayishyuriye iki gitego ku munota wa 80 ku mupira mwiza yahawe na Daniel Olmo.

Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1,umusifuzi yongeyeho iminota 30 yagoye aya makipe yombi.

Iminota 15 ya mbere Espagne yabonye amahirwe 2 yo gutera mu izamu ariko umunyezamu Donnaruma ayibera ibamba mu gihe mu gace ka kabiri Ubutaliyani nabwo bwasatiriye cyane Espagne.

Nyuma y’iminota 120,amakipe yombi yahise yinjira muri penaliti aho Ubutaliyani bwabanje guhusha penaliti yatewe na Manuel Locatelli,umunyezamu Unai Simon ayikuramo.

Espagne yahise ijya gutera penaliti yayo ya mbere ariko Daniel Olmon awe arayihusha.

Andrea Belotti1 yahise yinjiza iya kabiri y’Ubutaliyani hanyuma na Gerard Moreno arayinjiza kuri Espagne.

Leonardo Bonucci yinjije iya kabiri y’Ubutaliyani hanyumaThiago Alcantara nawe arayinjiza ku ruhande rwa Espagne.

Federico Bernardeschi yatsinze iya 3 y’Ubutaliyani hanyuma rutahizamu Alvaro Morata ayitera nabi umunyezamu Donnaruma ayikuramo.

Ubutaliyani bwahise bubona amahirwe yo gutsinda umukino kuko bwasabwaga gutsinda penaliti imwe niko kohereza kizigenza Jorginho,atera penaliti nziza cyane yagejeje igihugu cye ku mukino wa nyuma.

Ubutaliyani bugiye gutegereza izarokoka hagati y’Ubwongereza na Denmark mu wundi mukino wa ½ uzaba kuri uyu wa Gatatu I Wembley.

Ubutaliyani bwageze ku mukino wa nyuma wa Euro 2020 ku nshuro yayo ya 4 aho ari ikipe ya kabiri imaze kugera ku mikino myinshi nyuma y’Ubudage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa