skol
fortebet

Ubutumwa bwa nyuma Messi yahaye abakinnyi bakinanaga muri FC Barcelona bwamenyekanye

Yanditswe: Thursday 12, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwari kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi,yamaze kwerekeza mu ikipe ya PSG nyuma y’imyaka isaga 21 ari I Catalonia ariko yoherereje ubutumwa bwo gusezera bagenzi be bakinanaga muri iyi kipe y’ubukombe muri Espagne.
Messi w’imyaka 34 yasezeye kuri bagenzi be bakinanaga muri FC Barcelona binyuze mu itsinda rya WhatsApp bari bahuriyemo.
Messi yagize ati “Ntabwo nashakaga kugenda.Nta kindi gisigaye nakora,nta mafaranga.Ikipe imeze nabi cyane,ntabwo yashobora kunyongerera amasezerano.”
Messi (...)

Messi yabaye umukinnyi wa 5 PSG yasinyishije muri iyi mpeshyi ariko we yagendeye Ubuntu gusa umushahara we uri hejuru.

Messi agiye gukinira PSG imyaka 2 izageza 2023 ariko ashobora kongererwa undi umwe bitewe nuko yitwaye.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Lionel Messi yahaye ikiganiro abanyamakuru ari kumwe na Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi,avuga ku kuntu yakiriye gusinyira PSG ndetse no kuba agiye gukinana na Neymar Jr na Kylian Mbappe.

Messi yatangiye abazwa uko yakiriye gusinyira PSG asubiza ati "Ndishimye cyane.Mwese murabizi uko navuye muri Barca.Ni igihe cyangoye nyuma y’iriya myaka yose.

Mu by’ukuri intego yanjye n’ugutangira imyitozo no gukorana n’abatoza n’abakinnyi bagenzi banjye.Ndashaka gushimira perezida n’abandi bose bo mu ikipe uko banyakiriye.Barihuse cyane mu biganiro.Byaroroshye cyane.Basubije ibibazo."

Abajijwe ku kuba agiye gukinana na Neymar na Kylian Mbappe,Messi yagize ati "Ndishimye cyane. Ni ibitangaza.Gusangira ubuzima nabo buri munsi n’ikipe yose birashimishije.

Haguzwe abakinnyi beza cyane,ikipe irakomeye.Ndashaka kwitoza no gutangira gukina.Ngiye gukinana n’abakinnyi bakomeye ku isi.Ni ibintu byiza."

Messi yakomeje ati "Birashoboka ko nkeneye imyiteguro.Ngiye gutangira kwitoza no gukora cyane.Nizeye ko nzakina vuba.Ndabishaka.

Ubwo nzaba meze neza n’abatoza bakabona ko mpagaze neza nzahita nkina."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa