Ubutumwa KNC yahaye abakinnyi be bwateye benshi urujijo ku hazaza ha Gasogi United
Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2024

Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’ akomeje gutera benshi urujijo kubera ibyo akomeje gutangaza mu binyamakuru bitandukanye n’ukuri kuri imbere mu ikipe.
Ku wa Gatandatu, tariki 27 Mutarama, yatangaje ko aseshe iyi kipe ndetse anandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) na Premier League abimenyesha iki cyemezo.
Igitangaje kurusha indi nuko mu butumwa KNC yahaye abakinnyi ba Gasogi United mu nama bagiranye mbere yo guhura na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu, yabasabye gukora imyitozo bashishikaye cyane.
Nta wamenya ahazaza h’iyi kipe ya Gasogi kuko uyu ku giti cye yabwiye abanyamakuru ko yaseshe ikipe ndetse ko mbere yo kubishyira hanze yabanje kubibwira abakinnyi.
Benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ukuri kuri aya makuru ya Gasogi United cyane ko KNC asanzwe azwi nk’umuntu ushyushya umupira.
Mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko KNC aramutse aseshe iyi kipe yasabwa kwishyura amafaranga yose yahawe na FERWAFA muri uyu mwaka w’imikino ndetse akirengera n’izindi ngaruka zo kunyuranya n’amabwiriza agenga ruhago.
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA,Kalisa Adolphe,yavuze ko KNC atemerewe gukura iyi kipe mu marushanwa ya FERWAFA kuko hari ibigomba kubanza gusuzumwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *