Ubuyapani bwatsinze Ubudage bufite igikombe cy’isi inshuro 4
Yanditswe: Wednesday 23, Nov 2022

Ikipe y’Ubuyapani nayo yakoze agashya itsinda Ubudage ibitego 2-1 mu mukino wa mbere wo mu itsinda E mu gikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar.
Ubudage bwaranzwe no gukina umukino mwiza cyane ariko bunanirwa kubyaza umusaruro amahirwe bwabonye bituma Ubuyapani buturuka inyuma bubatsinda ibitego 2-1.
Ubuyapani bwakangaranyije isi ya ruhago kuri Sitade mpuzamahanga ya Khalifa butwara amanota 3 butahabwaga amahirwe yo kwegukana
Umusimbura Takuma Asano niwe wahaye Ubuyapani itsinzi ubwo (...)
Ikipe y’Ubuyapani nayo yakoze agashya itsinda Ubudage ibitego 2-1 mu mukino wa mbere wo mu itsinda E mu gikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar.
Ubudage bwaranzwe no gukina umukino mwiza cyane ariko bunanirwa kubyaza umusaruro amahirwe bwabonye bituma Ubuyapani buturuka inyuma bubatsinda ibitego 2-1.
Ubuyapani bwakangaranyije isi ya ruhago kuri Sitade mpuzamahanga ya Khalifa butwara amanota 3 butahabwaga amahirwe yo kwegukana
Umusimbura Takuma Asano niwe wahaye Ubuyapani itsinzi ubwo yinjizaga igitego cya nyuma maze yiruka ku bafotora bari mu mfuruka ya sitade yishimye cyane.
Ikipe y’Ubudage niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ilkay Gundogan kuri penaliti ndetse iki gitego nicyo cyabonetse mu gice cya mbere.
Ubuyapani bwagarutse mu kibuga bwakaniye cyane bituma bubona igitego kwishyura ku munota wa 75 gitsinzwe na Ritsu Doan winjiye asimbuye.
Iki gitego cyaje nyuma yo kwitwara neza kw’abanyezamu ku mpande zombi aho Umuyapani Shuichi Gonda yakuyemo inshuro ebyiri ibitego bya Serge Gnabry na Jonas Hofmann, mbere yuko Manuel Neuer w’Ubudage nawe akuzamo urutoki ishoti rya Junya Ito.
Mu buryo butunguranye,Ubuyapani bwabonye igitego cya kabiri ku munota wa 83 gitsinzwe na Takumi Asano wazanwe i Burayi n’ikipe ya Arsenal bikamugora kuyikinamo.
Ubudage bwarangije ku mwanya wa nyuma mu itsinda bwarimo mu Burusiya mu 2018, bwahushije amahirwe menshi yo kongera igitego bwabonye hakiri kare.
Ubudage bufite akazi mu itsinda E kuko buri hamwe na Espagne yatwaye igikombe cy’isi 2010 kandi bazahura ku cyumweru, hanyuma umukino wanyuma w’itsinda bakine na Costa Rica irahura na Espagne.
Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu,Maroc yahagamye Croatia banganya 0-0.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *