Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe ibyemezo bikarishye mu nama ikomeye bwaraye bukoze
Yanditswe: Friday 11, May 2018
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwafashe ibyemezo bikomeye mu nama ikomeye yahuje abayobozi bayo mu ijoro ryakeye,aho bemeje ko visi perezida Muhirwa Prosper wari umaze iminsi ateza akavuyo mu ikipe asimbuzwa ndetse Jeannot Witakenge agarrwa mu kazi ke ko kuba umutoza wungirije.
Muri iyi nama y’igitaraganya yabaye nyuma y’uko umutoza Ivan Minnaert akozanyijeho na Muhirwa prosper mu nzira bavuye gukina na Mukura VS,ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko uyu Visi perezida wayo wahagaritswe na CAF kubera gukekwaho gushaka gutanga ruswa mbere y’umukino wahuje Rayon Sports na LLB mu Burundi asimbuzwa mu kazi nubwo yabaga hafi abakinnyi.
Mu kiganiro umuyobozi wa Rayon Sports yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru,yemeje aya makuru ndetse avuga ko bagiye gushaka undi muntu ukunda Rayon Sports usimbura Prosper.
Yagize ati “Twarebye ku myanzuro ya CAF yatumenyesheje ko Muhirwa yatsinzwe ubujurire ku bihano kuko we yari yajuriye naho abandi kimwe n’ikipe barabyihorera.
Ni ibintu bibabaje kuko yari umwe mu babaga abakinnyi hafi ndetse akitanga bikomeye gusa ubwo nta kundi tuzashaka uko asimbuzwa n’undi muntu ukunda ikipe kandi witeguye kuyitangira nk’uko yabikoraga.”
Muvunyi yavuze ko ibyavuzwe nyuma y’umukino wa Mukura VS,ari utubazo tworoheje ndetse twakemutse cyane ko Minnaert na Prosper biyunze.
Yagize ati ‘Twanicaye hamwe tureba ibibazo bindi bihari, gusa iby’umwuka mubi muvuga, ni utuntu batari babashije kumvikanaho kandi twaganiriye, bariyunga ibibazo birarangira. Dufite urugamba rudutegereje imbere ya Young Africans, nta mpamvu yo gutatanya imbaraga.”
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwababajwe n’ibimaze iminsi bivugwa mu ikipe ndetse Muvunyi asaba ko hashyirwaho abantu 2 bashinzwe kumenya ibijyanye n’imibereho y’ikipe muri rusange.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagaruye Jeannot Witakenge wari wirukanywe n’Umutoza mukuru Ivan Minnaert muri Werurwe uyu mwaka ku mirimo ye yo kuba umutoza wungirije.
Ibitekerezo
arikose kumutubwirako biyunze mukanya mukatubwirako mwagaruye witakenge jeannot ubwo turamenya umutoza wungirije arinde?ese uwowagarutsewe kd yiriyirukanwe byosibibazo
Ngi ateza akavuyo?hhhh nta bunyamwuga rwose mwisubireho
UWO WAGUZE AMATA NI MUMUKURE MWIKIPE YACU ARASENYA NTI YUBAKA