Ubuyobozi bwa APR FC bwasabanye n’abafana bubizeza kubazanira abakinnyi bakomeye
Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2017
Ku munsi w’ejo nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwari burangajwe imbere na Vice Perezida wayo Gen Mubarak Muganga,umuhuzabikorwa w’abafana Col Kagabagambe, ndetse na Kazungu Edmond usanzwe yobora abafana bahuye n’abafana b’iyi kipe bemeranya gutangira gutera inkunga ikipe yabo ndetse babemerera kubashakira abafana. Mu myaka myinshi ishize,ikipe ya APR FC ntiyemereraga abafana gutera inkunga ikipe yabo,gusa ku munsi w’ejo babwiwe ko inkunga yabo ikenewe maze bahita batanga inkunga ya miliyoni 7 zo (...)
Ku munsi w’ejo nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwari burangajwe imbere na Vice Perezida wayo Gen Mubarak Muganga,umuhuzabikorwa w’abafana Col Kagabagambe, ndetse na Kazungu Edmond usanzwe yobora abafana bahuye n’abafana b’iyi kipe bemeranya gutangira gutera inkunga ikipe yabo ndetse babemerera kubashakira abafana.
Mu myaka myinshi ishize,ikipe ya APR FC ntiyemereraga abafana gutera inkunga ikipe yabo,gusa ku munsi w’ejo babwiwe ko inkunga yabo ikenewe maze bahita batanga inkunga ya miliyoni 7 zo gufasha iyi kipe kugura abakinnyi ndetse no gutezaimbere iyi kipe.
Ku ruhande rw’ubuyobozi,bwatangarije abafana ba APR FC ko bari kuvugana n’abakinnyi 4 gusa 2 muri bo Mugiraneza Jean Baptiste na Tuyisenge Jacques bob amaze kumvikana ndetse mu kwezi kwa mbere aba basore bazagera muri iyi kipe.
Ku kijyanye n’umutoza,abafana ba APR FC bifuje ko iyi kipe yabazanira umutoza umwe hagati ya Masudi Irambona Djuma na Mashami Vincent gusa ubuyobozi bubabwira ko bakeneye umutoza wo kuza yungirije Jimmy Mulisa.
Mu rwego rwo kwegera ama Fan clubs ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko bagiye gutangira gucuruza amakarita y’abafana kugira ngo amafaranga avuyemo afashe ikipe.
Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino ushize igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations cup iteganyijwe mu mwaka utaha.
Ibitekerezo
ndashaka kugura ikarita 5000frw yumufana nayibona gute ntuye mukarere ka Nyanza 0788804322