Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje kongerera abakinnyi amasezerano
Yanditswe: Monday 12, Jun 2017
Ku munsi w’ejo nibwo twabatangarije ko umusore Nova Bayama ashobora kongera amasezerano gusa ubu ntibikiri ibihuha uyu musore yamaze kongera amaserano y’imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports ahabwa miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda aho ubuyobozi buvuga ko iyi ari intangiriro bagiye gusinyisha n’abandi.
Mu bakinnyi biri kuvugwa ko bashobora kongera amasezerano harimo umusore Fabrice Mugheni aho mu makuru agera ku muryango ari uko ashobora kurara asinye andi masezerano y’imyaka ibiri ndetse ngo mu (...)
Ku munsi w’ejo nibwo twabatangarije ko umusore Nova Bayama ashobora kongera amasezerano gusa ubu ntibikiri ibihuha uyu musore yamaze kongera amaserano y’imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports ahabwa miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda aho ubuyobozi buvuga ko iyi ari intangiriro bagiye gusinyisha n’abandi.
Mu bakinnyi biri kuvugwa ko bashobora kongera amasezerano harimo umusore Fabrice Mugheni aho mu makuru agera ku muryango ari uko ashobora kurara asinye andi masezerano y’imyaka ibiri ndetse ngo mu masaha ya nimugoroba haratangazwa abandi bakinnyi barimo uyu musore.
Andi makuru ari muri Rayon Sports aravuga ko umusore Ndatimana Robert yaba yarasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko yifuza kugaruka gukinira iyi kipe yamuzamuye nubwo yaje kuyivamo akerekeza muri Police FC aho atagiriyemo ibihe byiza mu myaka 2 amaze ayikinira ndetse amasezerano ye akaba agiye kurangira aho n’ubuyobozi bwa Police butiteguye kumuha andi masezerano .
Inkuru yo kugaruka k’uyu musore iramutse ibaye impamo biravugwa kandi ko hari umwe mu bakinnyi bo hagati ushobora gusohoka muri Rayon Sports cyane ko iyi kipe ifite abakinnyi benshi bakina hagati mu kibuga.
Byinshi biravugwa ariko turakomeza kubibakurikiranira tuzajya tubamenyesha amakuru y’igura n’igurishwa ry’abakinnyi mu Rwanda.
Ibitekerezo
nikundira imikino cyane amakipe ya football hano mu Rwanda,ariko rayon ingwa Ku mutima kurushaho,nubwo Camara agiye kugenda ariko kuba ikomeje kwibonera abakinnyi nka gutya bizakomeza kuyiha ishema no kunezeza abafana.
birakwiye pe ndatimana nagaruke yuve umunezero wa gikundiro atere ruhago tumutere ingabo mubitungu yongere azamure urwego rwe kdi kuva ariwe ushaka kuza bamureka aze azadukore akazi