Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Ltd rwatangaje ko amasezerano yayo yo kuba umuterankunga mukuru wa Rayon Sports yarangiye nyuma y’igihe yari amaze ashyizweho, ariko ishimangira ko umubano n’ubufatanye byayo n’iyi kipe bikomeje.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 8 Kamena 2026, SKOL yavuze ko imyaka 12 y’ubufatanye na Rayon Sports yabaye igihe cy’ingenzi cyagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho impande zombi zafatanyije gushyigikira ikipe, kongera ubwitabire bw’abafana no guteza imbere siporo muri rusange.
Skol yagaragaje ko n’ubwo amasezerano y’ubuterankunga bw’ibanze yarangiye, ikomeje guha agaciro umubano ifitanye na Rayon Sports ndetse n’abafana bayo, kandi ko igifite ubushake bwo gukomeza kuwushimangira mu buryo burambye.
SKOL kandi, yavuze ko impande zombi ziri mu biganiro bigamije gushaka uburyo bushya bw’ubufatanye bwafasha Rayon Sports kugera ku ntego zayo z’igihe kirekire. Muri ibyo biganiro, hatanzwe igitekerezo cyo kuva ku kuba umuterankuna mukuru Principal Sponsor hakajyaho ubufatanye bushingiye ku nyungu z’impande zombi, bwafungura n’amahirwe ku bandi baterankunga bashobora gutanga umusanzu mu iterambere ry’iyi kipe.
Bemeza ko siporo y’iki gihe isaba uburyo bushya kandi burambye bw’imikoranire hagati y’amakipe n’abafatanyabikorwa bayo, kugirango haboneke iterambere rirambye mu gihe hakomeza kubungabungwa umubano mwiza.
SKOL yongeye gushimangira ko ibiganiro bikomeje mu mwuka mwiza waranze umubano wayo na Rayon Sports mu myaka irenga icumi ishize, ndetse yifashisha uyu mwanya mu gushimira ubuyobozi bw’iyi kipe, abakinnyi, abafana n’abafatanyabikorwa bose ku cyizere n’ubufatanye bagiranye muri iyo myaka.
SKOL yavuze ko igikomeje kwiyemeza gushyigikira iterambere rya siporo mu Rwanda no guteza imbere ubufatanye bufitiye akamaro Abanyarwanda.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *