skol
fortebet

"Ubuzima bwo kuryoshya bwa Cristiano Ronaldo na Neymar Jr ntabwo ari ubwanjye"-Mane

Yanditswe: Monday 14, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Senegal na Liverpool,Saido Mane, yavuze ko ubuzima bwo kuryoshya cyane bwa Neymar Jr na Cristiano Ronaldo atabushobora ariko atajya abanenga.
Mane umaze gutsinda ibitego 12 muri Premier League uyu mwaka, avuga ko ahitamo kwicisha bugufi, kubaho ubuzima bworoshye kandi yishimira uburere bwe bwamubashishije kwicisha bugufi.
Mu kiganiro aherutse kugirana na L’Euipe, Mane yavuze ko akurikirana Cristiano Ronaldo na Neymar ku mbuga nkoranyambaga,ndetse ko ’ibyo bihagije’ kuri we (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Senegal na Liverpool,Saido Mane, yavuze ko ubuzima bwo kuryoshya cyane bwa Neymar Jr na Cristiano Ronaldo atabushobora ariko atajya abanenga.

Mane umaze gutsinda ibitego 12 muri Premier League uyu mwaka, avuga ko ahitamo kwicisha bugufi, kubaho ubuzima bworoshye kandi yishimira uburere bwe bwamubashishije kwicisha bugufi.

Mu kiganiro aherutse kugirana na L’Euipe, Mane yavuze ko akurikirana Cristiano Ronaldo na Neymar ku mbuga nkoranyambaga,ndetse ko ’ibyo bihagije’ kuri we ariko ko hari imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi ’imurakaza’.

Aganira na L’Equipe, Mane yagize ati: "Sinshaka kugaragara ko ndi umuntu unenga cyane, ariko ni ukuri ko hari indangagaciro.Mu mupira w’amaguru birambabaza gato ugereranije n’uburere nagize.

Ariko aho kunenga, nahisemo kwitandukanya. Ikintu cy’ingenzi n’ukudahinduka, kandi ndizera ko ntigeze mpinduka. Ku muhungu ukomoka mu mujyi muto, ni intsinzi ikomeye."

Abajijwe kandi niba yakwifuza kubaho nka Neymar cyangwa Cristiano Ronaldo, uyu mukinnyi wa Liverpool yagize ati "Oya! Ndabakurikirana ku mbuga nkoranyambaga kandi birahagije. Nkunda ubuzima buhebuje babaho, ariko sinkeka ko ari ubwanjye.

Uyu musore w’imyaka 29 yemeje kandi ko inzozi ze za nyuma mu mupira wamaguru ari ukwegukana igikombe cy’isi hamwe n’igihugu cye cya Senegal.

Mane ati: ’[Gutwara] Igikombe cy’isi hamwe na Senegal.

Mbere na mbere ugomba kubona itike, ariko nkwizerera mu mishinga irenzeho, kandi gutwara ibikombe n’igihugu cyanjye ni kimwe muri byo. Zahabu buri mwaka."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa