skol
fortebet

Ubwiza bw’indege ya Sergio Ramos igiye kuzajya itwara umugore we agiye gusura Paris [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 14, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro mushya wa PSG, Sergio Ramos,yaguze indege ye bwite muri Werurwe 2020 ku kayabo ka miliyoni 1.7 kugira ngo ayifashishe mu bucuruzi ndetse no kumufasha kugera aho agiye byihuse.
Uyu myugariro w’imyaka 35 amaze umwaka aguze iyi ndege ndetse inshuro nyinshi irakodeshwa kugira ngo itware abakire aho bashaka kujya hose.
Iyi ndege ya Ramos ikodeshwa amapawundi ibihumbi 2000 ku isaha imwe n’abakiriya bakomeye bakunda indege zihariye.
Muri iki gihe yasinyiye PSG,iyi ndege igiye gukoreshwa (...)

Sponsored Ad

Myugariro mushya wa PSG, Sergio Ramos,yaguze indege ye bwite muri Werurwe 2020 ku kayabo ka miliyoni 1.7 kugira ngo ayifashishe mu bucuruzi ndetse no kumufasha kugera aho agiye byihuse.

Uyu myugariro w’imyaka 35 amaze umwaka aguze iyi ndege ndetse inshuro nyinshi irakodeshwa kugira ngo itware abakire aho bashaka kujya hose.

Iyi ndege ya Ramos ikodeshwa amapawundi ibihumbi 2000 ku isaha imwe n’abakiriya bakomeye bakunda indege zihariye.

Muri iki gihe yasinyiye PSG,iyi ndege igiye gukoreshwa n’umuryango we wonyine cyane ko umugore we azajya yerekeza I Paris buri cyumweru kumushyigikira.

Umugore wa Ramos,Pilar Rubio bafitanye abana 4,yanze kujyana nawe I Paris kubera akazi akora I Madrid ariyo mpamvu agiye kuzajya ahora mu ngendo Madrid-Paris buri cyumweru.

Ramos agiye gushakira Champions League ya 5 muri PSG nubwo iyi kipe yo mu Bufaransa itaratwara iki gikombe na rimwe.

Madamu Pilar aherutse gushimira umugabo we Ramos,avuga ko agiye kuba inshuti y’indege kuko buri cyumweru azajya yerekeza I Paris kumushyigikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa