skol
fortebet

Ubwiza bwaramukijije!!!Georgina Rodriguez yavuze ahantu hababaje yabaga mbere yo gukundana na Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Saturday 08, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muri filimi mbarankuru y’ubuzima bwe iri hafi gusohoka kuri Netflix, Georgina Rodriguez yatangaje ko yabaga mu cyumba cyo kubikamo ibintu yakodeshaga amapawundi 250 ku kwezi mbere y’umunsi yahuye na Cristiano Ronaldo akamuhindurira ubuzima.
Uyu mukobwa ukomoka muri Arijantine w’imyaka 27 y’amavuko yemera ko atashoboraga kwishyura icyuma gishyushya cyangwa ikizana umuyaga muri iyo nzu yakodeshaga byatumaga yicwa n’imbeho mu gihe cy’imvura cyangwa ubushyuhe bukamumerera nabi mu mpeshyi.
Georgina, (...)

Sponsored Ad

Muri filimi mbarankuru y’ubuzima bwe iri hafi gusohoka kuri Netflix, Georgina Rodriguez
yatangaje ko yabaga mu cyumba cyo kubikamo ibintu yakodeshaga amapawundi 250 ku kwezi mbere y’umunsi yahuye na Cristiano Ronaldo akamuhindurira ubuzima.

Uyu mukobwa ukomoka muri Arijantine w’imyaka 27 y’amavuko yemera ko atashoboraga kwishyura icyuma gishyushya cyangwa ikizana umuyaga muri iyo nzu yakodeshaga byatumaga yicwa n’imbeho mu gihe cy’imvura cyangwa ubushyuhe bukamumerera nabi mu mpeshyi.

Georgina, wimukiye mu murwa mukuru wa Esipanye wenyine mu myaka ye y’ubwangavu avuye mu mujyi wa Pyrenees wa Jaca,icyo gihe yakoraga nk’umufasha mu iduka kugira ngo abone amaramuko.

Agira ati: “Kugera i Madrid byari biteye ubwoba.

Nashatse amazu menshi ahendutse yakodeshwaga amapawundi 250-ku kwezi birangira ngiye mu nzu yahoze ari ububiko bw’ibintu.

Yakomeje agira ati: “Mu gihe cy’itumba habaga hakonje cyane hanyuma hagashyuha cyane mu mpeshyi. Ubuzima bwanjye bwahindutse umunsi nahuye na Cristiano Ronaldo.”

Georgina, watangiye gukundana n’uyu mungabigwi mu mupira w’amaguru ukinira Manchester United ubwo yakoraga mu iduka rya Gucci i Madrid ahembwa amapawundi 10 ku isaha, yatangaje ko bitari byoroshye mu murwa mukuru wa Espagne akihagera.

Muri iyi filimi mbarankuru harimo amashusho menshi ari kugenda hagati mu modoka nyinshi cyane za Cristiano Ronaldo n’ubuzima bwe abamo.

Muri iyo filimi,Yagaragaje ukuntu mu bwangavu bwe yahuye n’ubukene bwatumye agorwa no kwishyura ubukode kugeza ubu amaze kuba icyamamare aho ubu afite abafana kuri Instagram bagera kuri miliyoni 30.

Uyu mukobwa yagize ati: “Ibi ntibirangiriye aha. Ntabwo ari iherezo, ahubwo ni intangiriro. ”

Yagaragaje kandi ibyapa byamamazaazakoresha mu kumenyekanisha ’Soy Georgina’, iyi filimi ye izaca kuri Netflix.Ibice bitandatu bizasohoka ku ya 27 Mutarama aho bizahurirana n’itariki ye y’amavuko y’imyaka 28 azaba amaze avutse.

Yerekeza ku muhanda uzwi cyane wa Serrano I Madrid aho yakoraga nk’umufasha mu iduka,yari afite icyapa cyayamamaza cyanditseho ngo: “Mbere nagurisha ibikapu muri Serrano. Ubu ndabigura. ”




Georgina yahinduriwe ubuzima na Cristiano Ronaldo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa