skol
Kigali

Ubwongereza bwageze ku mukino wa nyuma wa EURO ku nshuro ya mbere

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 July 2021

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yahagaritse agahigo kabi yari ifite ko kumara imyaka 55 itaragera ku mukino wa nyuma wa Euro aho kuri uyu wa gatatu yatsinze Denmark ibitego 2-1 mu minota 120 muri ½ cy’irangiza.


Imbere y’abakunzi babwo ku kibuga Wembley,Ubwongereza bwatsinze bigoranye Denmark ibitego 2-1 buhita bukatisha itike yo guhura n’Ubutaliyani ku mukino wa nyuma uzaba kuwa 11 Nyakanga uyu mwaka.

Ubwongereza bwari bwagiye bugira abakinnyi bakomeye mu myaka yahise,bwagowe no kugera kure muri iri rushanwa rya Euro ariko abasore b’umutoza Gareth Southgate babigezeho bigoranye.

Denmark itahabwaga amahirwe na benshi,yafunguye amazamu bwa mbere ku munota wa 30 ku gitego cyatsinzwe na Markk Damsgaard 30 kuri coup Franc ahana ikosa ryakozwe na Luke Shaw.

Kuva muri Werurwe uyu mwaka,Ubwongereza ntibwari bwakinjijwe igitego ariko Denmark yahagaritse iminota 691 bwari bumaze bukina butinjizwa.

Ubwongereza bwari bwabanje guhusha amahirwe akomeye arimo n’igitego cyabazwe Raheem yahushije ubwo yasigaranaga n’umunyezamu Schmeichel ariko ananirwa kumuroba aramushoti.

Ku munota wa 39,Harry Kane yacomekeye umupira mwiza Bukayo Saka asiga ab’inyuma ba Denmark,awukata mu rbuga rw’amahina ashaka ko Raheem Sterling awusunikira mu izamu ariko myugariro Ster Kjaer ahita yitsinda igitego.

Mu gice cya kabiri cy’umukino,amakipe yombi yagerageje gucungana ariko Ubwongereza bwari imbere y’abafana bwiharira umupira ariko ntibwabona igitego nubwo mu minota ya nyuma bwasatiriye bigaragara Denmark.

Iminota 90 isanzwe y’umukino n’indi 6 yongeweho ntacyo yabyaye hahita hitabazwa 30 y’inyongera.

Ku munota wa 102,Ubwongereza bwahawe penaliti itavugwaho rumwe ubwo Raheem Sterling yashakaga kunyura hagati ya Maehle na Jensen mu rubuga rw’amahina hanyuma agwa mu rubuga rw’amahina umusifuzi Danny Makkelie yemeza ko ari penaliti.

Nubwo byagaragaye ko Sterling atatezwe,VAR yemeje ko ari penaliti y’Ubwongereza nubwo ba myugariro ba Denmark batabyemeraga.

Iyi penaliti yahawe Harry Kane,ayitera nabi umunyezamu Schmeichel awukuramo ariko awugarura mu rubuga rw’amahina Kane awusubizamo igitego cya kabiri cy’Ubwongereza kiba kirinjiye.

Iki gitego nicyo cyahaye Ubwongereza kugera ku mukino wa nyuma wa Euro aho bazahura n’Ubutaliyani ku wa 11 z’uku kwezi.

Kuva mu mwaka wa 1966 Ubwongereza butwara igikombe cy’isi bwari bumaze gutsindirwa muri ½ inshuro 4 mu marushanwa ya Euro n’igikombe cy’isi uyateranyije.

Ubwongereza buzahura n’Ubutaliyani bumaze imikino 33 budatsindwa mu marushanwa yose.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abafaransa batangaje umukinnyi wabo bifuza ko yatwara Ballon d’Or utari...

Ubushakashatsi bwakozwe na Odoxa bagatangazwa naKeneo na RTL,ku itsinda...
17 October 2021 0

Jurgen Klopp yemeje ko Mohamed Salah ariwe ’mukinnyi wa mbere mwiza’ ku...

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yavuze ko Mohamed Salah ari we mukinnyi...
17 October 2021 0

Mauro Icardi wa PSG biravugwa ko amerewe nabi cyane n’umugore...

Umugore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yambaye ubusa...
17 October 2021 0

Umwe mu bakinnyi ba Manchester United yanenze imitoreze ya Ole

Umukinnyi wo hagati,Paul Pogba,yashyize igitutu ku mutoza we, Ole Gunnar...
17 October 2021 0

Rayon Sports yamaze gusinyisha Muhire Kevin na Chrismar yakuye muri...

Ikipe ya Rayon Sports FC yatangaje ko yamaze gusinyisha Rutahizamu Chrismar...
16 October 2021 0

APR FC yigaragaje cyane mu mukino yanganyijemo na Etoile du...

Ikipe ya APR FC yahinyuje abatayigiraga icyizere inganya na Étoile Sportif...
16 October 2021 0