skol
fortebet

Ubwongereza bwiyongereye ku makipe yageze muri ½ cy’irangiza

Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ikomeje gutungurana cyane, itsinze Sweden ibitego 2-0 ihita ikatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’isi nubwo itahabwaga amahirwe mu ntangiriro.

Sponsored Ad

Abongereza basezereye Sweden mu mukino bayiruhije cyane bayitsinda ibitego 2-0 byatsinzwe na Harry Maguire na Dele Alli,bitumye bagera muri 1/2 nyuma y’imyaka 28 yari ishize batakandagiza ikirenge nubwo bagiye bagira abakinnyi bari bafite amazina akomeye.

Ubwongereza bwafunguye amazamu ku munota w 30 ku gitego cyatsinzwe na Harry Maguire ku mutwe,nyuma y’umupira wari uturutse muri Koluneri yari itewe na Ashley Young.

Sweden itabashije kubona amahirwe menshi bitewe nuko icungira ku mipira itakajwe n’abakinnyi bari gukina yatsinzwe igitego cya kabiri ku munota wa 58 w’umukino.

Ubwongereza bubaye ikipe ya 3 ikatishije itike ya ½ nyuma y’Ubufaransa n’Ububiligi ndetse izakina ku wa Gatatu n’ikipe irarokoka hagati ya Croatia n’Uburusiya mu mukino uteganyijwe saa mbili.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa