skol
fortebet

#UCL: Liverpool yageze muri 1/4 irokowe n’impamba yakuye hanze,Bayern Munich itanga isomo rya ruhago

Yanditswe: Wednesday 09, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Inter Milan y’umutoza Simone Inzaghi yatsindiye mu rugo Liverpool ariko isezererwa kubera ibitego bibiri yatsindiye iwayo mu gihe Bayern Munich yahaye isomo rya ruhago RB Salzburg.
Kuri uyu wa kabiri, ikipe ya Liverpool yageze muri kimwe cya kane cya Champions League itsinze Inter Milan ibitego 2-1 mu mikino yombi, nyuma y’aho itsindiwe mu rugo igitego 1-0 n’iyi kipe yo mu butaliyani, yarangije ari abakinnyi 10, i Anfield.
Nyuma y’igice cya mbere cyarimo guhangana gukomeye,Inter (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Inter Milan y’umutoza Simone Inzaghi yatsindiye mu rugo Liverpool ariko isezererwa kubera ibitego bibiri yatsindiye iwayo mu gihe Bayern Munich yahaye isomo rya ruhago RB Salzburg.

Kuri uyu wa kabiri, ikipe ya Liverpool yageze muri kimwe cya kane cya Champions League itsinze Inter Milan ibitego 2-1 mu mikino yombi, nyuma y’aho itsindiwe mu rugo igitego 1-0 n’iyi kipe yo mu butaliyani, yarangije ari abakinnyi 10, i Anfield.

Nyuma y’igice cya mbere cyarimo guhangana gukomeye,Inter Milan yagarutse neza mu cya kabiri ibona igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Lautaro Martinez ku munota wa 62 ku ishoti rikomeye yateye ku mupira yahawe na Alexis Sanchez.

Ariko mu gihe iyi kipe ya Inter yashakaga gutungurana, yahuye n’uruva gusenya nyuma y’aho Alexis Sanchez ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma yo gukandagira umukinnyi wo hagati wa Liverpool Fabinho.

Iyi karita yaje ikurikira iyo yahawe mu gice cya mbere akandagiye Thiago ndetse nabwo yashoboraga guhabwa umutuku.

Cyari icyemezo gikaze kuri Sanchez, kuko yabanje gutera umupira kuri iryo kosa rya kabiri ariko akandagira atabishaka umunya Brazil ukuguru.

Iyi karita yaciye imbaraga Inter bifasha Liverpool kudatsindwa igitego cya kabiri nubwo muri uyu mukino itahiriwe no kubona igitego.

Liverpool yahushije ibitego byinshi cyane birimo imipira 3 yagaruwe n’ibiti by’izamu irimo 2 yatewe na Mohamed Salah n’umwe wa Matip.

Liverpool kandi yabonye ubundi buryo bukomeye ubwo Luis Diaz yasigaranaga n’izamu ryonyine,atera umupira ukurwamo na Vidal byarangiye.

Umutoza wa Inter, Simone Inzaghi, yagize ati: "Igitego cya Lautaro cyashegeshe Liverpool, ariko kwirukanwa kwa Sanchez byagize ingaruka ku gice cya nyuma cy’umukino.

Intsinzi kuri Anfield ni nziza, ariko ntacyo imaze kuko tutakomeje."

Nyuma yo gutsindirwa ibitego 2-0 i San Siro, Inter ya Inzaghi yaje kuri Anfield izi ko bakeneye gushakisha uburyo bwiza bwo kurindaizamo no kubyaza umusaruro amahirwe yose babonye.

Ku rundi ruhande,Bayern Munich yanyagiye ibitego 7-1 RB Salzburg ihita iyisezerera kuko mu mukino ubanza banganyije 1-1.

Ibitego bya Bayern byatsinzwe na Robert Lewandowski watsinze 3 birimo penaliti 2(12’ , 21’ pen , 23’ ),Gnabry,Thomas Müller watsinze 2 ( 54’ , 83’) na Sane.

Robert Lewandowski yinjiye mu rutonde rw’abakinnyi 3, babashije gutsinda ibitego byibura 10 mu mwaka 1 w’imikino wa Champions League, inshuro eshatu kuzamura.Abandi ni Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

Robert Lewandowski abaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 3 byihuse muri Champions League kuko yabikoze mu minota 23 gusa ya mbere y’umukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa