skol
fortebet

"Udashoboye kugendera kuri discipline ya AS Kigali ntidushobora gukorana " Nshimiye Joseph

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo gusesa amasezerano n’umukinnyi wayo bitewe n’imyitwarire idahwitse, ubuyobozi bwa AS Kigali buratangaza ko ikiranga abakinnyi ba AS Kigali ari ikinyabupfura n’undi wese uzagaragaraho imyitwarire itari myiza ngo aririwe ntaraye.
Tuyisenge Pekeyake uzwi nka Peknho wari warahagaritswe mu ikipe ya AS Kigali kubera ikibazo cy’imyitwarire mibi yavugwagaho, nyuma ubuyobozi bw’iyi kipe bwasanze butakomezanya nawe buhitamo gusesa amasezerano nawe. Uyu musore akaba yarahise anasinyira ikipe ya (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo gusesa amasezerano n’umukinnyi wayo bitewe n’imyitwarire idahwitse, ubuyobozi bwa AS Kigali buratangaza ko ikiranga abakinnyi ba AS Kigali ari ikinyabupfura n’undi wese uzagaragaraho imyitwarire itari myiza ngo aririwe ntaraye.

Tuyisenge Pekeyake uzwi nka Peknho wari warahagaritswe mu ikipe ya AS Kigali kubera ikibazo cy’imyitwarire mibi yavugwagaho, nyuma ubuyobozi bw’iyi kipe bwasanze butakomezanya nawe buhitamo gusesa amasezerano nawe. Uyu musore akaba yarahise anasinyira ikipe ya Musanze FC.

Mu ikiganiro Team Manager w’iyi kipe Nshimiye Joseph yahaye ikinyamakuru Umuryango yavuze ko gusesa amasezerano n’uyu mukinnyi si uko bari bayobewe ko ari umuhanga, ahubwo ikinyabupfura cye gike nicyo cyatumye basesa amasezerano kuko badashobora kwibyihanganira.

Yagize ati"twasheshe amasezerano. Twebwe nka AS Kigali ikiranga abakinnyi bacu ni discipline(ikinyabupfura) iyo umukinnyi adashobora kugendera kuri discipline y’ikipe umurongo uba warashyizweho n’ubuyobozi ntidushobora gukorana niyo yaba akina ku rwego rurenze, twasanze discipline ye itajyanye nibyo twifuzaga turamuhagarika nyuma dusanga ari ngombwa ko twasesa amasezerano. Amasezerano twanayasheshe kare ku buryo yabona n’uburyo ashaka indi kipe, ndetse yaranayibonye kuko amakuru mfite ni uko ari muri Musanze."

Uyu mugabo kandi avuga ko bitarenze uyu munsi bari bushyire ahagaragara bamwe mu bakinnyi bari mu biganiro nabo kuko ari bwo biribusozwe, cyane ko ari nawo munsi wa nyuma w’igura n’igurishwa ry’abakinnyi hano mu Rwanda.

Nshimiye Joseph avuga kandi ko muri rusange batishimiye uburyo ikipe yabo yitwaye mu gice cya mbere cya shampiyona ariko na none bakaba babona itaritwaye nabi bitewe n’amakipe ayiri imbere amanota abarusha, ikindi kandi ni uko abona AS Kigali mu makipe agihatanira igikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa