UEFA yafashe umwanzuro ku ikarita itukura Cristiano Ronaldo aherutse guhabwa muri UEFA Champions League
Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018
Akanama gashinzwe imyitwarire ka UEFA kamaze gutangaza ko katazafatira ibihano Cristiano Ronaldo nyuma y’ikarita itukura yahawe ku mukino Juventus iheruka gutsinda Velencia muri UEFA Champions League.
Aka kanama katangaje ko uyu kabuhariwe agomba gusiba umukino Juventus izakiramo Young Boys ku wa 02 Ukwakira uyu mwaka,hanyuma akazagaragara mu mukino iyi kipe ye izaba yasuye Manchester United ku kibuga Old Trafford yakuriyeho,ku wa 23 Ukwakira 2018.
Ronaldo yahawe ikarita itukura ku munota wa 29 ubwo bahuraga na Valencia ku kibuga Mestalla mu cyumweru gishize,nyuma yo gushwana na myugariro Jeison Murillo umusifuzi Felix Brych akamuha ikarita itukura.
Iyi karita itukura idasobanutse Ronaldo yahawe,ntiyamugizeho ingaruka zikomeye nkuko byari byitezwe kuko yahagaritswe umukino umwe aho kuba 3 nkuko benshi babitekerezaga.
Ronaldo wasohotse mu kibuga ari kurira,yagaragaye afashe mu mutwe uyu myugariro bituma uyu musifuzi w’Umudage amushinja kumukurura umusatsi byamuviriyemo umutuku.
Iyi karita Ronaldo yahawe,niyo ya mbere yari ahawe mu mikino ya UEFA Champions League,amaze kugiramo ubunararibonye buhambaye dore ko amaze kuyitwara 5 mu myaka 15 amaze ayikina.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *