skol
fortebet

UEFA yakuyeho itegeko ryatoneshaga ikipe yatsinze igitego cyo hanze mu marushanwa yayo yose

Yanditswe: Thursday 24, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I Burayi “UEFA”ryakuyeho itegeko ryatoneshaga amakipe yatsindaga ibitego byo hanze bikayafasha gukomeza mu mikino yo gukuranamo ya UEFA Champions League na Europa League ryari rimaze imyaka myinshi rihogoza abafana.

Sponsored Ad

Byari bizwi na buri wese mu bakunzi b’umupira w’amaguru ko ikipe yinjizwaga ibitego mu mukino yakiriye mu mikino yo gukuranamo ya UEFA Champions League yasezererwaga igihe yinjije ibitego bingana n’iby’iyayisuye.

Nk’urugero,Chelsea yakiriye Arsenal mu mukino ubanza igatsinda ibitego 2-1 yagera mu mukino wo kwishyura igatsindwa igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura, yahitaga isezererwa nubwo amakipe yombi aba anganyije ibitego 2-2 mu mikino yombi.

UEFA yakuyeho iri tegeko aho guhera mu mwaka w’imikino utaha wa UEFA Champions League,igihe amakipe anganyije ibitego yinjizanyije yaba mu rugo no hanze hazajya hashyirwaho iminota 15 y’inyongera itsinze ikomeze mu gihe amakipe ananiranye hitabazwe penaliti.

UEFA yagize iti “Itegeko ry’ibitego byo hanze rizakurwaho mu marushanwa yose ya UEFA guhera mu mwaka w’imikino wa 2021/2022.Imikino amakipe anganyije ibitego mu mikino yombi ubiteranyije,azajya ahabwa iminota 15 y’inyongera nananirwa kwisobanura haterwe penaliti.

Tugendeye ku rugero rwo hejuru,ibi bivuze ko niba Chelsea yatsinze Arsenal ibitego 2-1 mu mukino ubanza yakiriye, hanyuma uwo kwishyura igatsindwa 1-0 amakipe akanganya igiteranyo cy’ibitego 2-2,itazongera gusezererwa ahubwo hazajya hashyirwaho iminota 15 ya kamarampaka amakipe nananirwa kwisobanura haterwe penaliti.

Iri tegeko rikuweho ryakoze ku makipe menshi yakinnye iri rushanwa agasezererwa mu marira ariko ubu byakemutse abafana n’abakinnyi bagiye guhumeka.

Mu myaka myinshi ishize,iyo amakipe yanganyaga ibitego mu mikino yombi,iyanjije indi ibiytego byinshi hanze yahitaga ikomeza nta kujya mu nyongera cyangwa penaliti.Benshi mu bakunzi ba ruhago bangaga cyane ko amakipe yabo atsindwa igitego ku bibuga byayo kuko byayashyiraga mu mazi abira.

UEFA yavuze ko yaganiriye n’abanyamuryango bayo bose bemeza ko iri tegeko ry’igitego cyo hanze rigomba kuvaho.Icyakora igihe ikipe yinjije ibitego byinshi kurusha indi izajya iyisezerera nkuko bisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa