skol
fortebet

UEFA yateye utwatsi umugambi wa FIFA wo kugurisha igikombe cy’isi, iteguza kwikura mu marushanwa yayo

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 31, Jul 2026

UEFA yateye utwatsi umugambi wa FIFA wo kugurisha igikombe cy'isi, iteguza kwikura mu marushanwa yayo

Sponsored Ad

skol

Amashyirahamwe 55 agize impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) yatangaje ko ashobora kutitabira amarushanwa yose ategurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru (FIFA), mu gihe ryakomeza umugambi wo kugurisha imigabane y’amarushanwa arimo igikombe cy’isi ku bashoramari bigenga.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yihutirwa ya UEFA yabaye nyuma y’uko FIFA itangaje uwo mugambi watanzwe na Perezida wayo, Gianni Infantino.

N’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Amerika ya ruguru, Amerika yo hagati na Caraïbes (Concacaf) yagaragaje kutawushyigikira, itangaza ko amashyirahamwe 41 ayigize yawanze. Hari kandi amakuru avuga ko ibihugu biyigize bitangiye gutakaza icyizere byari bifitiye Gianni Infantino.

Mu itangazo rikomeye, UEFA yavuze ko igikombe cy’isi atari umutungo ushobora kugurishwa nk’igicuruzwa cy’ubucuruzi.

Yagize iti: "Igikombe cy’isi ni kimwe mu bimenyetso bikomeye biranga amateka y’umupira w’amaguru. Cyubatswe n’abakinnyi, amakipe y’ibihugu ndetse n’abafana bo ku migabane yose. Nta ruhande na rumwe rwacyo rugomba kugurishwa ku bashoramari bigenga."

UEFA yavuze ko niharamuka hemejwe uwo mugambi muri FIFA, abanyamuryango bayo bazahagarika kwitabira amarushanwa yose ategurwa n’iyo mpuzamashyirahamwe, arimo Igikombe cy’Isi cy’abagabo, icy’abagore ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’amakipe.

Biteganyijwe ko intambwe ya mbere y’icyo cyemezo yatangira mu kwezi k’Ukwakira, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cy’Abagore.

Amakuru ava muri iyo nama agaragaza ko Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA), Debbie Hewitt, n’umuyobozi nshingwabikorwa waryo, Mark Bullingham, bagaragaje kutishimira uburyo uwo mugambi wateguwe mu ibanga.

Nubwo Debbie Hewitt ari umwe mu ba Visi Perezida umunani ba FIFA, amakuru avuga ko na we atigeze amenyeshwa ibiganiro Perezida Gianni Infantino yari amaze igihe agirana n’abashoramari ku bijyanye n’uyu mugambi.

Mu gihe uyu mushinga wakwemezwa, ushobora guteza umwuka mubi hagati ya FIFA n’amashyirahamwe ayoboye umupira w’amaguru ku migabane itandukanye, ndetse ugahungabanya imigendekere y’amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa