skol
fortebet

Uganda yatsindiye u Rwanda ku butaka bwarwo ku nshuro ya mbere mu mateka

Yanditswe: Thursday 07, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Uganda ikuye intsinzi ya mbere mu mateka ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo kurutsinda igitego 1-0 mu mukino wa 3 wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Sponsored Ad

Rutahizamu Fahad Bayo Aziz niwe watsinze iki gitego ku munota wa 40 nyuma y’uburangare bwa ba myugariro b’u Rwanda bananiwe gukuraho umupira nyuma y’aho Mvuyekure Emery yari amaze gukuramo ishoti rikomeye.

Muri uyu mukino wakiniwe ku matara y’i Nyamirambo,Uganda yatangiye irushwa ariko igerageza kwirwanaho ntiyinjizwa igitego.

Ku munota wa 6,Haruna yazamukanye umupira akinana na Meddie Kagere,uza kugera kuri Rafael York wakiniraga u Rwanda bwa mbere, ariko agorwa no kuwutera mu izamu ufatwa n’umunyezamu Charles Lukwago.

Ku munota wa 8 nabwo Omborenga Fitina yateye umupira mu rubuga rw’amahina ahana ikosa ryakorewe York ariko ushyizweho umutwe na Tuyisenge Jacques uca hejuru y’izamu.

Uganda yanyuzagamo igasatira aho ku munota wa 21 yinjiye neza mu rubuga rw’amahina ibikesha abarimo Steven Mukwala, ariko Rwatubyaye aritambika akiza izamu ryari ryugarijwe.

Ku munota wa 24,Imanishimwe Emmanue na Omborenga Fitina bahinduye imipira ibiri ikomeye mu izamu rya Uganda, ariko Enock Walusimbi na Isaac Muleme barokora ikipe yabo.Aha u Rwanda rwashoboraga kubona igitego.

Ku munota wa 29 nabwo Amavubi yasatiriye ariko Tuyisenge Jacques ahwe umupira awutera nabi ujya hanze.

Ku munota wa 40,Fahid Aziz yatsindiye Uganda igitego nyuma y’uko abakinnyi b’Amavubi bananiwe gukiza izamu.

Iki gitego cyabonetse nyuma y’aho Byaruhanga Bobosi yateye umupira hanyuma Rwatubyaye awuhindurira icyerekezo ukubita igiti cy’izamu,umunyezamu Mvuyekure ananirwa kuwufata usanga rutahizamu wa Uganda awuboneza mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye Uganda iri imbere n’igitego 1-0 bw’u Rwanda rwagerageje kuyobora umukino ariko gutera mu izamu biba ikibazo.

Uganda yatangiye igice cya kabiri iri hejuru cyane ndetse yashoboraga kubona igitego cya 2 ku munota wa 52 ubwo Rwatubyaye yatangaga umupira nabi ntiwagera kuri Imanishimwe,hanyuma Moses Waiswa ahise awuhindura mu rubuga rw’amahina, Nirisarike aritambika awukuraho,uterwa hejuru n’umukinnyi wa Uganda.

Ku munota wa 53,Rafael York wakinnye umukino we wa mbere mu Amavubi, yasimbuwe na Manishimwe Djabel mu rwego rwo gufasha ba rutahizamu.

Ku munota wa 60,Amavubi yagerageje kurema uburyo bwiza, ariko umupira uhinduwe na Omborenga Fitina uterwa nabi na Niyonzima Haruna ujya hanze.

Ku munota wa 63, Steven Mukwala yateye umutwe ujya hejuru gato y’izamu bituma Uganda ihusha igitego cya kabiri.

Ku munota wa 67,Niyonzima Haruna yasimbuwe na murumuna we, Hakizimana Muhadjiri mu gihe Omborenga Fitina wavunitse yasimbuwe na Rukundo Denis.

Ku munota wa 68,Hakizimana Muhadjiri yinjiranye umupira mwiza hafi n’urubuga rw’amahina, awuhereza Muhire Kevin wawuteye hejuru kure cyane y’izamu.

Ku munota wa 87,Kalisa Jamir yasimbuye Muhire Kevin mu gihe Iradukunda Jean Bertrand yasimbuye Meddie Kagere.

Nyuma y’iminota 90,hongeweho 3 yabonetsemo amahirwe y’Amavubi ku munota wa 2 ubwo Hakizimana Muhadjiri yahinduraga umupira mu rubuga rw’amahina, ushyizweho umutwe na Rwatubyaye,ukurwamo n’umunyezamu Lukwago usubira imbere,ugeze kuri Manishimwe Djabel ateye ishoti ujya hejuru y’izamu.

Ni ubwa mbere Uganda itsindiye u Rwanda i Kigali kuva mu 1986.

Uganda izakira Amavubi mu mukino w’umunsi wa kane uzaba ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Uganda yagize amanota atanu mu gihe u Rwanda rwagumye ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa