skol
fortebet

Uganda yihimuye ku Rwanda irutwara umwanya wa 5 mu gikombe cya Afurika cya Volleyball

Yanditswe: Tuesday 14, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uganda yegukanye umwanya wa gatanu muri iki gikombe cya Afurika cya Volleyball mu Bagabo, nyuma yo gutsinda u Rwanda amaseti 3:1. U Rwanda rusoreje iri rushanwa ryaberaga muri Kigali Arena ku mwanya wa gatandatu.
U Rwanda rwari rwatangiye neza rutsinda Uganda amanota 25:21 mu iseti ya mbere y’uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball mu Bagabo ariko imbaraga zarubanye nkeya mu maseti 3 yakurikiyeho.
iseti ya kabiri YAtwawe na Uganda yatsinze U Rwanda (...)

Sponsored Ad

Uganda yegukanye umwanya wa gatanu muri iki gikombe cya Afurika cya Volleyball mu Bagabo, nyuma yo gutsinda u Rwanda amaseti 3:1. U Rwanda rusoreje iri rushanwa ryaberaga muri Kigali Arena ku mwanya wa gatandatu.

U Rwanda rwari rwatangiye neza rutsinda Uganda amanota 25:21 mu iseti ya mbere y’uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball mu Bagabo ariko imbaraga zarubanye nkeya mu maseti 3 yakurikiyeho.

iseti ya kabiri YAtwawe na Uganda yatsinze U Rwanda ku manota 25-23 mu gihe iseti ya gatatu Uganda, yayiitsinze U Rwanda ku manota 25-20.

Iseti ya nyuma ari nayo mbi cyane u Rwanda rukinnye muri iri rushanwa,Uganda yayitsinze ku manota 25 kuri 13.

Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatandatu mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo mu nshuro zirindwi rumaze gukina iri rushanwa.

Ahandi ni mu 2005, 2015 na 2017. Mu 2007, rwabaye urwa munani kimwe no mu 2003 mu gihe mu 1987 rwabaye urwa karindwi.

Mu guhatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani, Nigeria yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (25-10, 25-20, 25-22).

Umwanya wa gatatu niwo wahise ukurikiraho kuri uyu wa Kabiri guhera saa Cyenda hagati ya Maroc na Misiri mu gihe umukino wa nyuma uhuza Tunisia na Cameroun guhera saa Kumi n’ebyiri mbere y’uko haba ibirori byo gusoza irushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa